Rubavu: “Nzagarura Caguwa, ndeke Abazunguzayi, mfungure abafungiye gukuramo inda bafashwe ku ngufu,…” F.Habineza

Frank Habineza yiyamamariza i Rubavu.

*I Rubavu Habineza arivugira ko yakiriwe n’abagera ku bihumbi bitatu (3 000)
*Yijeje abaturage byinshi birimo kugarura Caguwa, kureka Abazunguzayi bagakora

Ubwo yiyamarizaga mu Karere ka Rubavu na Rutsiro kuri uyu wa gatandatu, Kandida Perezida Frank Habineza yibanze cyane kubyo azavugurura mu butabera no mu bubanyina n’amahanga ndetse no mu bucuruzi. 

Frank Habineza yiyamamariza i Rubavu.

Frank Habineza yiyamamariza i Rubavu.

Kwiyamamaza yabitangiriye mu mujyi wa Gisenyi aho yazungurutse uyu mujyi yiyereka abawutuye. Nyuma gato yahise yerekeza mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Kivumu aho yakiriwe n’umjuyobozi w’aka Karere.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu ahagana isaa cyenda zuzuye nibwo yasesekaye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanama, ku isoko rya Mahoko ahari abantu batari bake, aha yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier.

Agaruka ku migabo n’imigambiye Frank Habineza yabwiye Abanyarubavu ko nibamugirira ikizere bakamutora azahita afunga ibigo bifungirwamo by’agateganyo inzerezi, abanywarumogi, n’indaya bizwi nka “Transit Centers”.

Yagize ati “Tuzafunga transit centers, twebwe tuzifata nka gereza zidakurikije amategeko.”

Aha yahise atanga ingero za bimwe muri ibi bigo nk’ikiri Nyabishongo mu Murenge wa Mudende n’ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Habineza avuga ko inzego z’umutekano zifata abantu zikabitirira ibiyobyabwenge zikabajyanayo bigatuma babura ubutabera. Ngo atowe yakongerera Polisi ubushobozi, igaca ako karengane igakora akazi kayo neza.

Mu bindi binjyanye n’ubutabera, Habineza yavuze ko azaca akarengane gakorerwa abakobwa bafatwa ku ngufu, kuko ngo iyo batewe inda bakazikuramo bafungwa kandi baba barahohotewe.

Ati “Umukobwa wafashwe ku ngufu agaterwa inda akayikuramo abo tuzabafungura bararenganye.”

Habineza avuga ko we abona ko ari ukubura kirengera kuko baba batiteguye kubyara.

Kimwe mu byishimiwe na benshi mu bari baje kureba Frank Habineza ni uko yavuze ko akimara gutorwa azagarura Caguwa mu Rwanda, ibi ngo abishingira ku bushobozi buke bw’Abanyarwanda ngo kuko bataragera aho kwambara imyenda mishya gusa kuko ngo n’Iburayi hari abambara Caguwa.

Akomoza ku binjyanye n’ubukungu, Habineza yavuze ko azaha uburenganzira abacururiza ku mihanda (abazunguzayi) bwo gucuruza nta nkomyi kuko nabo bakeneye kubona uko batunga imiryango yabo.

Mu gihe mu Karere ka Rubavu havuzwe kubangamira umukandida Phillipe Mpayimana bikaviramo umuyobozi w’Akarere gukurikiranwa, Frank Habineza yavuze ko we yanyuzwe n’uburyo yakiriwe haba Rutsiro na Rubavu koko ngo yakiriwe n’abayobozi b’Uturere ku mpande zombi.

Abantu bari benshi biganjemo urubyiruko.

Abantu bari benshi biganjemo urubyiruko.

KAGAME KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2tOE5Qf

No comments:

Post a Comment