Mu mugi wa Gisenyi ho bishimira cyane imihanda myiza bubakiwe ariko bifuza cyane ko Perezida uzatorwa yategeka ubuyobozi bw’Akarere bugakemura ikibazo cy’isoko rya kijyambere rimaze imyaka itanu ritangiye kubwaka ariko inzu ikaba yarabaye igihuku. Abo hanze y’umugi bo barifuza imihanda ngo bageze umusaruro wabo ku isoko.
Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka hafi itanu abaho bategereje ko ryuzura
Mu mugi wa Gisenyi bababajwe cyane no kuba iri soko rya kijyambere rituzuzwa ngo bacururiza ahantu hakwiye. Uzatorwa ngo yakwihutira iki kibazo kuko bitangaje kubona isoko rya Musanze ryaratangiye kubakwa nyuma y’iri ryabo ariko rikaba ubu ryaratashywe.
Mu murenge 12 igize Akarere ka Rubavu abatuye mu mirenge itatu nibo badafite ikibazo cy’amazi meza. By’umwihariko mu murenge wa Gisenyi hari aho bafata amazi meza nk’imbonekarimwe kuko bayabona rimwe mu cyumweru.
Abahozi b’ibirayi bo mu mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Mudende bifuza ko Perezida uzatorwa yasaba MINAGRI gushyira imbaraga mu kubabonera imbuto z’indobanure bakongera umusaruro wabo kuko ubu ngo ubu buhinzi babugize umwuga.
Ikibuga cy’indege cya Gisenyi nacyo basaba Perezida uzatorwa kwihutisha iyubakwa ryacyo kuko ngo byavuzwe cyera ndetse bamwe barimurwa ngo cyubakwe ariko ntibikorwe.
Mu buzima abaturage baganiriye n’Umuseke bifuza cyane ko Perezida uzatorwa yasaba MINISANTE kuzamura urwego rw’ibitaro bya Gisenyi kuko ngo hari ababura ubuzima bitewe n’uko ibitaro biri kurwego rwo hasi, bigahabwa abaganga b’inzobere.
No mu nkengero z’umugi wa Gisenyi bishimira ko imihanda iri gukorwa
Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu
from UMUSEKE http://ift.tt/2tYdCic
No comments:
Post a Comment