Perezida Kagame yerekanye ibanga ry’imbunda kuri we mu rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye indangamirwa kurangwa n’ubushake mu byo  bakora byose, babyaza umusaruro amahirwe bagize yo kugera kure no kumenya byinshi, ubwo yakomozaga ku butwari bwaranze ingabo za FPR Inkotanyi n’icyamufashije kuyobora izo ngabo kandi hari ibibazo.

Yabitangaje ubwo yasozaga icyiciro cya 10 cy’itorero ry’urubyiruko rwiga n’urwize mu mahanga , Indangamirwa, mu muhango wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017.

Yifashishije imbunda isanzwe ifite akamaro ko kwifashishwa kurasa yaberetse ko yamufashije mu rugamba rwo kubohora igihugu birenze kuyirasisha, asaba urubyiruko kurangwa n’ubushake, kandi bakishakamo ibisubizo biruseho bahereye ku rugero rwe n’urw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

“ Kera mbabwira,  ni nde wahize afite imbunda hano Ak 47, nagira ngo mbereke murabizi kuri AK 47 n’ahandi ngirango karahari, iyo uyikoresha hari akantu k’umuhondo,,,, murakareba, burya nijoro karagaragara , mu mwijima gafite ukuntu kagaragara. Icyo nshaka kubabwira, kubera kwishakira inzira, murareba ko nambara amadarubindi(glasses) ntabwo narebaga neza,  mu mwijima  nabwiraga umuntu akajya imbere yanjye akagahagarika nkakagenderaho, nkagenda ndeba tukagera iyo tujya.”

Iyo  hari ubushake ikintu cyose kirakorwa, iyo hatari kimwe ukoresha ikindi, sibyo? Ubwo imbunda yo kurasa n’iki yageraga aho ikaba nk’indangacyerekezo(bussole, compass). Ukayigenderaho.”

Yakomeje abwira urwo rubyiruko ko  uko u Rwanda rumeze ubu  hari byinshi byakoreshwa kugirango  hagerwe ku ntego, kuko hari uburyo, amikoro , ubushake  ndetse n’amateka  u Rwanda rwavanyemo isomo. Ibyo yabihereye ku  bumenyi n’ubushobozi bafite bwatuma bifashisha ubuhanga buriho mu bijyanye n’urugamba, nyamara ingabo za RPA Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda zanganaga n’abo ubwo zatangiraga icyo gikorwa zitari zifite ubushobozi nk’ubwarwo uyu munsi mu bijyanye n’ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga rimaze gutera imbere.

Ubwo bumenyi n’ubushobozi bafite ni intwaro nziza yifashishwa mu kurinda igihugu no kukirinda nk’igihugu kitubakiye ku busa ahubwo gifite abacyo basaranganya inshingano ntiziremerere bamwe gusa,

Ati “Ntabwo amasomo y’ibyatubayeho bitari byiza  yapfa ubusa, tuyubakiraho, turayakoresha tukagira ubushobozi. Ubushobozi dufite ubu, mu nzira murimo yo kubumenya, kandi yo kubwongera, ariko turabufite, burahari nta mwanzi wadukandiraho, ntabwo bishoboka.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko uwashaka kwisukira u Rwanda bitamugwa neza kubera ibihe rwabayemo byatanze isomo ryo kudahuga mu  byose.

Ati “Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose, biriya mujya mwumva, kuvuga, intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana,  bariya bandi bazi kuvuga niba hari aho bibageza, ubwo tuzaba tureba. Ariko igihugu cyacu, turashaka kwiyubaka, kubaka igihugu cyacu, nta we dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku, ntawe dutera ibibazo….”

Ahereye ku mbaraga z’urwo rubyiruko, ubushake rwerekanye ndetse n’aho igihugu kimaze kugera  yavuze ko icyananirana nta kwihohora.

Ati “ Ubu rwose hagize ikinanira igihugu cyacu nitwe twakwibaraho amakosa  ntabwo twajya gushakira ahandi.  Nitwe twakwibaraho uburangare, ubunebwe cyangwa se izindi mbaraga nkeya twaba twagize, nitwe twaba twaziteye ntabwo ari uko haba habuze amikoro cyangwa habuze uburyo , wakubakira ku bushake  rero bikagera kure cyane.”

Intore zasoje iri torero zigera kuri 523, zigizwe n’izitabiriye ibyiciro bitandukanye byaciye  I Gabiro; ni ukuvuga abahaje mu cyiciro cya mbere kugera ku cya cyenda. Perezida Kagame yavuze ko abaciye muri ibi byiciro  basaga ibihumbi bibiri, nabo bakazajya I Gabiro guhabwa ubumenyi bagenzi babo bamaze guhabwa.

Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen James Kabarebe yashimiye izi ntore zigomwe amasomo, akazi ndetse n’imiryango yazo zikaza gutozwa byerekana ko ari ‘ikimenysto cy’urukundo bafitiye igihugu cyabo’ kandi bakaba barungutse byinshi.

Ati “ …Batojwe gutegura no gutanga amabwiriza ku rugamba  cyangwa no mu kazi nkuko babiberetse nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bahawe kandi inyigisho zijyanye no gushaka no kumenya amakuru ajyanye n’umutekano(intelligence)  kimwe no kurwanya iterabwoba. Aya masomo ni ingenzi mu gihe tugezemo cyane cyane, kuri bamwe muri izi ndangamirwa biga cyangwa baba mu mahanga, tukaba twizera ko bizabafasha kumenya uko bitwara aho bazaba baherereye.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu yavuze ko uru rubyiruko rwari rwiyandikishije ku bwinshi  ngo rwitabire iri torero, ariko rugakomwa mu nkokora nuko igihe ryagombaga kubera cyahinduwe kandi abenshi bari mu gihe cy’amasomo. Gusa ngo bemeye ko bazitabira ubutaha.

Uru rubyiruko rwahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo njyarugamba,kumenya no gukoresha intwaro n’ibindi.

Muri bo abagera kuri 65 bisabiye kujya mu gisirkare biciye mu ishuri rikuru rya gisirikare aho baziga amasomo y’ubwubatsi buhambaye(Engeneering) abandi bige ubuganga. Abagera kuri72 basabye kujya mu nkeragutabara bakajya bitabazwa aho bakeneye mu kurinda igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

 



from bwiza http://ift.tt/2t8GRU9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment