Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamariza I Nyamasheke yavuze ko iyo hari politiki mbi aribwo ibintu bigorana ndetse anabahishurira uko Twagiramungu ariwe wamwifuzaga ngo abe Perezida.
Paul Kagame wakiriwe n'imbaga y'abantu muri Nyamashenge yamuririmbiraga indirimbo zimuvuga ibigwi ndetse zikanamwizeza ko bazakomeza kumuba inyuma kubera ibikorwa yabakoreye yababwiye ko byose bishingiye ku bumwe bw'abanyarwanda bwashyizwe imbere.
Yababwiye ko igikorwa cy'amatora cyo ku itariki 4 cyivuze gukomeza impinduka zimaze imyaka 23 zikorwa mu Rwanda.
Ati :”Imyaka 23 ishize tuyimaze mu mpinduka zo kubaka u Rwanda rushya itariki 4 rero mu icyo gikorwa cy'amatora nacyo kiratwibutsa ibyo ayo mateka yavuze biratwibutsa ko tugomba kubaka ubumwe amajyambere n'umutekano mu banyarwanda.”
Yababwiye ko abanyarwanda bagomba kubaho mu burenganzira bwabo butari ubwabandi ndetse ko igikorwa abanyarwanda bagiyemo ari ikibaha demokarasi yo kwihitiramo ntawe usigaye inyuma ko ariyo demokarasi u Rwanda rwahisemo.
Yababwiye ko demokarasi u Rwanda rushaka ari iha amahirwe muri munyarwanda wese akisanzura ati :”Buri munyarwanda wese agomba kugira amahirwe, uburenganzirwa bwe akagira uguhitamo uko ashaka rero itariki 4/8 ni ukongera guhitamo inzira nziza y'abanyarwanda uko bayishaka. Ibyiza cy'ubumwe mu banyarwanda ni byinshi ariko ejobundi hari uwaturirimbiye indirimbo ivuga ngo nta ntamabara yamutera ubwoba buriya turikumwe tuzi icyo dushaka nta ntambara yadutera ubwoba.”
Yakomeje agira ati :”N'ibi byaho tuva n'aho tujya tuva mu bukene tujya mu majyambere ubukire busakara mu banyarwanda bose nabyo tuzabigeraho urwo narwo ni urugamba rutaduteye ubwoba. Nanone iyo ufite politike nzinza ufite abanyarwanda bari hamwe nta kinanirana ikinanirana kiba muri politiki mbi.”
Yavuze ko ubumwe avuga ari ubufatanye bw'abanyarwanda baba abahuje ibitekerezo ndetse n'abafite ibindi bitekerezo ariko bihuriye nku neza y'igihugu . yahise yongera gushimira amashyaka yafatanyije na FPR muri aya matora uko ari 8 .
Yashimiye kandi kandi Makuza Bernad umuyobozi wa Sena y'u Rwanda nawe wiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR n'ubwo nta shyaka agira ndetse anavuga uko yazanye n'itsinda ry'amabantu kurebera hamwe uko u Rwanda rwabaho nyuma y'intambara bose bakamusaba kuba Perezida harimo na Twagiramungu waje kumwihinduka nyuma.
Ati :”Ndetse hari n'abandi batari muri ayo mashyaka batari no muri FPR nka Makuza nabo bashyira mu gaciro bafatanya na FPR kandi babitangiye kuva cyere. Hari abantu bazanye kundeba ngo twubaka inzego zigiye gukurikira intambara yari irangiye yabatsinze ntiyabavuze n'amazina barimo na Twagiramungu ngirango we yamuvuze niwe uba hanze duhora dutumira ngo atahe icyantangazaga icyo gihe bazana ryari itsinda rinini hari za PL n'anadi mashyaka icyo hari MDR niyo Twagiramungu yari ayoboye tubasobanurira ibyo tugiye gukora icyantanga ni uko uwo Makuza yavugaga ngo niwe washimangiraga ngo ni jyewe ukwiye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihinduta ngirango yibwiraga ko azankoresha nari nabaye urutindo yambukiraho”
Ibi yabivuze nyuma y'uko Makuza yaramaze kuvuga ko Perezida Kagame yanze kwiharira ubutegetsi ngo ayobore u Rwanda kandi yaramaze kuyobora urugamba rwo kubohoza igihugu akarutsinda.
Makuzi yavuze ko abayobozi bose barimo na Twagiramungu bifuzaga ko Kagame ariwe uba Perezida ariko we akabyanga akababwira ko hari ukundi byakorwa agafatanya nabo bituma Pasiteri Bizimungu ariwe uba Perezida.
Paul Kagame yavuze ko ibyo ari amateka icy'ingenzi ari uko abantu bafatanya bagakora ikibabareye ko ariyo demokarasi kandi ko nihanaboneka ukundi byakorwa abantu bazabisuzuma babona aribyo bibereye bakaba aribyo bakora.
Yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko nibamutora ari ugukomeza amjayambere u Rwanda ruri kugeraho kandi ko nyuma y'amatora iterambere rizihuta kurushaho. Ati :” muragahorana amajyambere muhorane Imana”
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2v9mIga
via IFTTT
No comments:
Post a Comment