Umukandida wigenga uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Mpayimana Philippe yasabye abaturage bitegura gutora kuzatora abantu bizeye ariko babanje no gusobanukirwa abo aribo, aho yababwiye ko umunyepolitiki atandukanye n’umuntu wundu uwo ari we wese, ndetse ko atandukanye n’umuterabwooba.
Ni muri urwo rwego yabwiye abaturage ko mu Rwanda hazajyaho ikigo nyafurika mu byapolitiki kigamije guhuza abaturage n’abanyepolitiki mu rwego rwo kumara abaturage ubwoba usanga bafitiye abayobozi ba bo mu bya politiki.
Ibi ni bimwe mu byo yabwiye abaturage bo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba ubwo yari mu bikorwa byo kugeza imigabo n’imigambi ku baturage kuwa 26 Nyakanga 2017.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abaturage batari bacye, aho bari baje kumwumva nk’uko babikangurirwa n’inzego z’ibanze kandi bikaba n’inshingano ya buri wese ugejeje igihe cyo gutora kuko bifasha abatora kuzitabira amatora bagendeye kuri ibyo bitekerezo biba byatanzwe n’abakandida bityo umuntu akazatora uwo yumva uzamugirira umumaro.
Yabwiye abaturage bari baje kumwumva ko namara gutorwa ari bwo azashinga ishyaka kuko bizamworohera cyane gushing uruganda cyangwa kampani iyo ari yo yose.
Yavuze kandi ko guverinoma ye izarangwa no kwishyira ukizana kwa buri muturage.
Yagize ati”dufite sosiyete, aho umunyepolitiki afatwa nk’umuterabwoba kuko usanga abaturage bamutinya, ibi rero ndashaka kubirangiza ku buryo hazabaho politiki ishimishije kandi iryoheye buri wese.”
Mu Rwanda habarirwa amashyaka yanditse agera kuri 11, ariko muri yose, 2 gusa arimo RPF Inkotanyi na Green Party ni yo ari guhangana muri ayo matora.
Mpayimana yavuze ko azubaka ikigo cy’ibijyanye na politiki mu Rwanda, kikaba kizafasha mu kongerera imbaraga politiki nyafurika muri rusange ariko by’umwihariko ku Rwanda kuko kizaba gihuriwemo n’abantu batandukanye ku giti cya bo, ibigo n’ibindi.
Mpayimana utarafata akaruhuko kemewe n’amategeko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira ku itariki ya 14 Nyakanga, avuga ko ashimishwa cyane no kubona abantu imbere ye ababwira imigabo n’imigambi bamuteze amatwi bityo bikaba ari bimwe mu bimutera imbaraga zo kutananirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2va3OXC
via IFTTT
No comments:
Post a Comment