Nyuma y’urupfu rwa Cheick Tioté, undi mukinnyi na we yaguye mu kibuga

Leta ya Côte d’Ivoire ikomeje kwinjira mu bihe by’agahinda ahanini bitewe n’ingorane abakinnyi ba ruhago bakomeje guhurira na zo mu kibuga zirimo n’urupfu rwa hato na hato.

 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, nibwo umukinnyi Cheick Tioté yitabye Imana aguye mu kibuga urupfu rw’amarabira, akaba yakurikiwe n’undi mukinnyi witwa Koffi kouamé Eugène na we wo muri kiriya gihugu wapfuye na we mu buryo butunguranye.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje iby’urupfu rw’uyu mukinnyi, bivuga ko na we yapfiriye mu kibuga mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yari mu karuhuko akajya ku kibuga mu mujyi wa Abidjan byo kugorora ingingo gusa akahagwa.

Koffi kouamé Eugène wapfuye afite imyaka 29 y’amavuko, umukinnyi wabigize umwuga yaguye ku kibuga cya Koumassi giherereye mu Majyepfo ya Abidjan kuwa Mbere yariki ya 10 ariko amakuru atinda kumenyekana, gusa ibi bitangazamakuru bikaba bivuga ko ashobora kuba yarazize umutima .

Uyu mukinnyi yamenyekanye mu ma Club atadukanye, akaba yaranakinyiye Société Omnisport de l’Armée (SOA), aho yasinye ku itariki ya mbere Nyakanga  2008  mbere yo kujya muri Séwé Sport de San Pedro.

Yakiniye ikipe ya Boluspor (Turquie), SKA Energia (Russie), S. Esnafspor, ndetse na Egirdirspor, (Turquie) yakiniye guhera muri Kanama 2015.

Yavutse kuwa 7 Gashyantare 1988, avukira mu murwa mukuru w’igihugu, Abidjan agwa mu gihugu cy’u Bushinwa na we ari mu myitozo isanzwe.

Uru rupfu ruje rukurikirana n’uwa mugenzi we Tiote na we wapfuye ku itariki ya 5 Kamena afite imyaka 30 gusa y’amavuko, na we akaba yarapfuye urupfu rw’amarabira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2t8Gg4Q
via IFTTT

No comments:

Post a Comment