Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe yemeza ko uyu muryango n’igihugu uyoboye muri rusange batanga ababanenga, ariko ngo bakwiye kubikora mu buryo bugamije kugira ibyo bukosora, bwubaka aho kubikora bagamije ibindi.
Rimwe na rimwe abanyamahanga bakunze kumvikana banenga politiki y’u Rwanda ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure. Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bavuga ko baba bashaka ko u Rwanda rubigana muri politiki yabo itabereye u Rwanda kubera umwihariko warwo n’amateka yarwo.
Ibitekerezo nk’ibyo bakunze kubigaragaza nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda ubwi bafataga icyemezo cyo gusaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rihinduka bagaha uburenganzira bwo kwiyamamaza, umuyobozi bemeza ko yabagejeje kuri byinshi wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzamura imibereho y’abaturage, no kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza.
Mu kiganiro, Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, Ngarambe yavuze ko abanenga u Rwanda batabura ariko bakwiye guhindura uburyo babikoramo.
Ati “Bahora banenga iteka ryose, ntabwo twahora duterana umupira banenze, twavuze, ibingibi. Twebwe dukora ibyo tubona bikwiye, mbere na mbere bibereye Abanyarwanda, tukagerageza gukora n’abandi kuko u Rwanda ntabwo ari ikirwa. Tukagerageza ibijyanye n’imyemerere ibereye benshi ku Isi kandi ibona.”
Ku bijyanye no kuba baragiye banenga kuba itegeko Nshinga ryaravuguwe, kandi ari ku busabe bw’Abanyarwanda, Ngarambe yemeza ko bagamije kunenga u Rwanda kurenza kuruvuga ukuri kwarwo.
Ati “[…]Ibindi ibyo bavuga tukareka gusobanura kuko, itegeko nshinga n’ahandi riravugururwa ntabwo ari uguca inka amabere, ibindi bahora banenga u Rwanda ngirango bashaka icyo banega kurusha kuvuga icyiza.”
Mu gihe banenga ibifite ishingiro ngo nta kibazo byaba biteye.
Ati “ Nta nubwo twanga abatunenga ahubwo ni ukureba ibyo banenga niba bifite ishingiro kugira ngo tubikosore, ibyo twebwe tureba. Uzatunenga anagaragaza ati ‘ahangaha mufite imbaraga nkeya, tuzabyemera tunabikosore tunashyiremo imbaraga. Ariko unenga kugirango anenge cyangwa se ahereye kuri ba bandi biyita impuguke(expert) ibyo ngibyo nabyo tuzabwira ko abo ba Experts(impuguke] hari ibyo batumvise.”
Akomeza agira ati ”Ntabwo twanga abatunenga, ariko dushaka abatunenga ku buryo butwubaka butuma dushobora gutera imbere, ariko akenshi twebwe turamenyereye yuko si ibyo batunenga nka bya bindi bavuga mu Kinyarwanda by’uwabuze icyo anenga inka akavuga ati dore urwo rucebe rwayo, nk’aho kugira icebe rinini ari ikinegu.”
Ngarambe akomeza avuga ko ikibaraje ishinga ari ukwibaza niba ibyo bakorera Abanyarwanda barabyibonamo, barabyemera babigira ibyabo. Icyo ngicyo nicyo tugomba kureba kibaka ari cyo kiduha amanota kigomba no gutuma dusubiza ba bandi, tuti ‘ibyo muvuga birabareba, ariko hari uko Abanyarwanda babibona.
Muri rusange ngo Umuryango FPR Inkotanyi wahisemo gufata umurongo udatuma ubusanya ni cyo Abanyarwanda bifuza.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Human Rights Watch, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’I Burayi yakunze kunenga ibijyanye no kuvugurura itegeko Nshinga mu Rwanda, kuko ngo ari ukwica demokarasi, hagamije guha amahirwe umuntu umwe, ndetse no kwima umwanya inzego zigendeye kuri demokarasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
from bwiza http://ift.tt/2uVnwmw
via IFTTT
No comments:
Post a Comment