Umuryango FPR Inkotanyi utangaza ko wageze kuri byinshi mu myaka 23 umaze uyoboye u Rwanda, ariko ugikomeje guhangana n’urugamba rwo gutsiratsiza ubukene, hagamije imibereho ikwiye ku Banyarwanda.
U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere cyagiye kiyubaka uko iminsi isimburana, Fpr Inkotanyi nka moteri ya Guverinoma ivuga ko hagezwe byinshi, Umunyamabanga Mukuru wayo, Francois Ngarambe abumbira mu ijambo rigira riti ‘le bilan est positif’ ni ukuvuga ko ibyagezweho ari byiza.
Mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko hari ibyakozwe kandi ko hari ibigikomeza nubwo u Rwanda rugihangana n’imiterere yarwo.
Ati “Ibyo twagezeho ni byinshi, ariko ibyo tutagezeho na byo birahari, ntabwo tugomba kwiyibagiza ko Abanyarwanda benshi baracyahangana no kugira imibereho ibabereye, ni ukuvuga yuko Abanyarwanda batuye heza, umunyarwanda ararya indyo yuzuye, arigisha umwana we uko ashatse, aramuvuza aho ashatse? Aho ntabwo twari twagera aho twifuza.”
Ahandi hakiri ibibazo ni mu nzego zitandukanye ariko nazo ngo zidakwiye kwiyibagiza intambwe yatewemo.
Ati “ Wanareba na none ubushobozi bw’ibyo dukora mu byiciro bitandukanye, tuvuge nko mu buhinzi twayete imbere arikoumusaruro kuri hegitari turacyari inyuma. Abakora ubucuruzi bakubwira, ubushobozi bwo kuba twavana ibintu hanze turacyafite icyo kibazo.U Rwanda ni igihugu kidakora ku byambu turacyakoresha imihanda, ibyo byose biracyaremereye Abanyarwanda, ni yompamvu usanga umurimo wose ukozwe mu Rwanda uhenda kurusha ahandi hose, nizo nzitizi dufite.”
Manifesto cyangwa inyandiko igaragaza gahunda politiki ya FPR Inkotanyi igaragaza ko mu myaka irindwi iri imbere izibanda kuri ibi bibazo kugirango bigende bibonerwa igisubizo ku buryo burambye.
Urugero ni uko hazubakwa imihanda itandukanye ya kaburimbo ya kilometero 800, kubaka imihanda migenderaniro hagati y’uturere ya kilometer 3000, gukomeza kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera no gukomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Ngarambe avuga ko u Rwanda rwakunze gutera intambwe mu nzego zitandukanye, ku bijyanye n’ikoranabuhanga ngo hakozwe byinshi.
Fpr Inkotanyi izasobanura ku byo itagezeho
Ngarambe yemereye Abanyarwanda ko bazabasobanurira impamvu hari bimwe bitagezweho.
Ati “Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu. Dore inzitizi zabaye izi, dore aho tugeze, dore igihe bizakorerwa.”
Abanyarwanda bagize uruhare rufatika
Ngarambe yavuze ko ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wagezeho mu bihe bishize, ibyinshi byigaragaza.
Ati “ Birigaragaza , twabishimira Abanyarwanda kuko bumvise ibitekerezo ndetse n’icyerekezo bya FPR barabishyigikira, urebye ni mu byiciro bitandukanye by’imibereho myiza y’igihugu. Ni ku bijyanye n’imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu, imiyoboerer myiza n’ubutabera, ibyo hari ibigaragara byinshi u Rwanda rwagezeho.”
Akomoza ku bitaragezweho yemeza ko atari uko byananiranye
Ati “Ibyo tugagezeho na none si ukubera yuko byananiranye ahubwo ni uko hari ibikiri mu nzira bigikorwa kandi n’ibindi bisaba igihe kirekire, icyangombwa ngirango kigaragara twagezeho, Abanyarwanda dufite ubumwe, dufite umutekano, abanyarwanda barakora barisanzuye. N’itangazamakuru ryateye imbere.”
Bimwe mu bindi byagezweho muri manda ishize no mu myaka 23 ishize
Mu mwaka wa 2015, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare(NISR) cyashyize ahabona raporo ku ibarura rya kane ku mibereho y’Abanyarwanda, ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 ikigero cy’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene cyavuye kuri 44,9%, kigera kuri 39,1% mu mwaka wa 2014.
Bikomeje bitya mu mwaka wa 2020 intego y’ uko Abanyarwanda bakwinjira mu cyiciro cy’ubukungu buringaniye (middle income) yagerwaho. Ubukene bwagabanutse kuva kuri 78% mu mwaka wa 1994 kugera kuri 44.9% mu mwaka wa 2010.
Umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka wavuye ku madolari 146 mu 1994, mu wa 2011 aba 211 mu wa 2014 aho yabaye 718. Mu myaka igera kuri 22 u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda uri hafi ya 7% kugeza muri 2015.
Ingengo y’imari itari iriho mu mwaka wa 2014 yaje kwiyongera, mu mwaka w’1995, 29% by’ingengo y’ imari y’igihugu byavaga imbere mu gihugu naho 70% kuzamura bikava ku mfashanyo zo hanze. Iyo ngengo y’imari yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, yabaye amafaranga asaga miliyari 2094.9 avuye kuri miliyari 1954.2 mu mwaka wawubanjirije.
Ku bijyanye no kwigira amafaranga azava imbere mu gihugu n’inguzanyo azaba yihariye 83%, inkunga y’amahanga igasigarana 17%.
Muri 2005; 45,3% by’ingengo y’imari y’igihugu byavuye imbere mu gihugu, mu gihe mu ngengo y’ imari y’ umwaka wa 2015/2016 ifite agaciro ka miliyari igihumbi na 700; 34% ni yo yavuye mu mfashanyo zo hanze naho 66% ava mu gihugu imbere.
Kimwe mu byateye izamuka ry’ubukungu kuva mu myaka ya 1995 – 2014 ni serivisi zazamutse ku mpuzandengo ya 9,7%, inganda zikagira 9,2% mu gihe ubuhinzi bwiyongereye ku mpuzandengo ya 5,5%.
Iterambere ribonerwa mu bikorwa byinshi nk’iyubakwa ry’imihanda hirya no hino, ibikorwa by’ubucuruzi, iterambere ry’imijyi n’ibindi byinshi. Ariko icya mbere kiranga iterambere ry’igihugu ni imibereho y’abaturage. Mu mwaka wa 1994 Umunyarwanda yinjizaga amadorali 146 bitandukanye cyane n’umwaka wa 2014 aho yinjiza amadorali 718.
Mu mibare, abaturage bakuwe mu bukene kubera gahunda zinyuranye zo kuzamura abakene n’abatishoboye, bagera ku bihumbi 660, byatumye imibare y’abakene mu Rwanda imanukaho 5,8%.
Ibarura nk’iri riheruka ryari ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2006 na 2011, Abanyarwanda basaga Miliyoni nibo bari bakuwe mu bukene, ndetse bituma ku kigero rusange Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bava kuri 56% bagera kuri 44,9%.
Muri gahunda ya Girinka hatanzwe izigera ku 273,331, hafashijwe umubare munini w’abatishoboboye badashoboye gukora wahawe inkunga, abashoboye gukorwa bahabwa inguzanyo ya miliyari 25 mu mirenge yose y’u Rwanda.
Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 62 muri 2010 kigera kuri 67 muri 2016, umubare w’abana bapfa bavuka wavuye kuri 76 ku gihumbi, ugera kuri 50 ku gihumbi.
Urugamba FPR igihanganye narwo kandi rurimo kugeza amashanyarazi mu bice byose by’igihugu , amazi meza akwiye ku Banyarwanda ndetse no kunoza imibereho ikwiye mu Banyarwanda, kunoza imiyoborere aho usanga hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hasi bariye ibya rubanda, abarya inka zigenewe abaturage n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
from bwiza http://ift.tt/2upN7Xw
via IFTTT
No comments:
Post a Comment