Nkundakozera wabanaga na Nyabingi abona ate Kagame?

Nkundakozera ari mu mbaga y'abantu baje kwakira Kagame i Busogo, we yavuye Nkotsi na Bikara

Musanze – Abaturage babarirwa mu bihumbi hafi 100 bakoraniye ku kibuga cy’umupira cya ISAE Busogo n’inkengero zacyo mu murenge wa Busogo baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi…Buriwe se afite impamvu amwishimiye, Nkundakozera wahoze ari umugirwa wa Nyabingi yatubwiye ko ntawe yageraranya na Kagame mu bategetse u Rwanda bose yabonye.

Nkundakozera ari mu mbaga y'abantu baje kwakira Kagame i Busogo, we yavuye Nkotsi na Bikara

Nkundakozera ari mu mbaga y’abantu baje kwakira Kagame i Busogo, we yavuye Nkotsi na Bikara

Nkundakozera wabanaga na Nyabingi abona ate Kagame?

Aba baturage benshi baravuga ibigwi bya Perezida Kagame bari bategereje, bavuga ko bazamutora cyane ku munsi w’itora. Baturutse mu mirenge hafi yose yo muri aka karere ka Musanze.

Jean Bosco Nkundakozera w’imyaka 78 yavuze mu murenge wa Nkotsi mu kagari ka BIkara umudugudu w’Urubindi, ngo yaje kwamamaza Kagame kubw’iterambere yamugejejeho.

Nkundakozera mbere ngo yabanaga na Nyabingi, iyi ngo ni imyuka mibi igira imbaraga zishobora no kwica, yari yararazwe n’ababyeyi. Kenshi ngo yaramufataga ikamugagaza nyuma yaje kumenya Imana arakizwa maze Nyabingi iva muri we.

Nkundakozera ati “Naje kwamamaza Kagame kuko nishimiye ibikorwa bye, nabonye ingoma ya Rudahigwa, nabonye n’agace gato ka Kigeli V, nabonye Mbonyumutwa na Kayibanda na Habyarimana, nshyize ku munzani ntawakoze nk’ibye, we ni Indashyikirwa.”

Igikomeye Kagame yakoze ngo ni ubumwe yazanye mu banyarwanda, yongeraho umutekano.

Ati “Cyera inka yari iy’umututsi (abari bafite nyinshi nk’uko abivuga) none ubu twese turazifite.” 

Nkundakozera avuga ko ingabo z’ubu zitandukanye n’iza cyera ku buryo ubu ngo abona imodoka y’ingabo akaba yayitega ikamutwara. Ati “Ntawe ukibona umusirikare ngo yiruke.”

Ab'iwabo ngo barifuza ko umuhanda ugera ku bitaro bya Shyira ushyirwamo kaburimbo

Ab’iwabo ngo barifuza ko umuhanda ugera ku bitaro bya Shyira ushyirwamo kaburimbo

Icyo yumva yifuza kuri Perezida Kagame natorwa ngo ni  ukongera amafaranga y’ubwiteganyirize ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, akabaha umuhanda wa kaburimbo uva Vunga ukagera ku bitaro bya Shyira.

Nkundakozera ati “Ikibazo dufite nk’abakoreye Leta ni uko ka pension ari gacye, ntihuye n’igihe tugezemo. Nk’uko afasha abandi abasaza natwe azadufashe. Kera nahembwaga  5000F yaguraga isambu ariko ubu ntacyo yagura.”

Iwabo Nkotsi na Bikara ngo ni ho amateka akomoka, ni kwa Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda, ngo Perezida Kagame yamusaba ko amariba ya Nkotsi aho inka z’umwami zashokaga (niyo mpamvu ngo bahita Nyakinama ahandi hakaba Barizo niho habarizwaga ingoma z’umwami),  azafukurwe neza abantu bajye baza kuhasura nk’ahantu nyaburanga.

Perezida Kagame Paul kuri uyu munsi ku wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, arabanza hano i Musanze, ajye Nyabihu na Rubavu.

Abantu ibihumbi n'ibihumbi baturutse mu mirenge yose ya Musanze baje kwamamaza Kagame Paul

Abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu mirenge yose ya Musanze baje kwamamaza Kagame Paul

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2h1MJZA

No comments:

Post a Comment