Gasana Elias w’imyaka 56 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Ruhanga mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero, yagiriye impanuka mu kazi ubwo ikirombe cyamugwiraga bimuviramo kumugara akaguru, nyuma yo gukiruka asubiye ku kazi yirukanwe na sosiyete ya SEAVIMC Ltd azira ko yaganiriye n’itangazamakuru.
Mu kuganira n’abanyamakuru agaragaza ingorane yahuye nazo n’uburyo yabeshywe ajya gutangira akazi abwirwa ko afite ubwishingizi, nyamara kuva ubwo yagiraga iki kibazo mu ntangiriro za Kamena 2017, nibwo yamenye ko agomba kwirwariza.
Avuga ko urutare rwo mu kirombe bacukuragamo rwamanutse rumugwira ku kaguru kurangirika ku buryo amafaranga yose yari afite yayamariye mu matike ajya kwivuza no kugura imti yabaga yahawe na muganga, yirwanagaho ndetse n’abavandimwe bakamufasha , kugeza ubwo asubiye mu kazi ku itariki ya 10 Nyakanga 2017 ahita yirukanwa.
Gasana avuga ko kuva yagira impanuka atigeze abona n’umwe mu bamukoreshaga waje kumusura cyangwa anamubwire ku bijyanye n’ubwishingizi babwirwaga , ahubwo nyuma yo gukira yasubiye ku kazi ahita yirukanwa ngo kuko yabareze abibwira itangazamakuru.
Uhagarariye ubugenzuzi bwa Kampani SEAVEMC ku birombe bya Ruhanga, Turikunkiko Salomon, ntiyemeranya n’abakozi bakoresha kuko we atsimbarara ku kuba abakozi bose bafite ubwishingizi ku buryo uwagira impanuka wese bamugoboka.
Agira ati “Abakozi bacu bose bafite ubwishingizi, abo babivuga barabeshya ni babandi baba badashima cyangwa bavuga amakuru atariyo”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid ubwo yaganiga n’abanyamakuru Tariki ya 3 Kamena, abajijwe impamvu bamwe mu baturage be bahabwa akazi ntibahabwe ubwishingizi bwabagoboka igihe bahuye n’impanuka, yasubije agira ati “Turabizi neza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buba bufite’ risks (ingaruka)’ cyane ku buzima, abakoramo igihe icyo aricyo cyose baba bashobora kugira impanuka cyangwa bagapfa.”
Uyu muyobozi w’Akarere ka Ngororero yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu musaza, Elias Gasana watereranywe na Kampani ye, by’umwihariko bakaba bagiye gukurikirana bamenye impamvu Kampani zivuga ko zifite ubwishingizi bw’abakozi nyamara bahura n’impanuka ntibafashwe kwivuza.
Ati “Imbogamizi zaba zihari ni uko ba nyiri Kampani batubahiriza ibyo baba barasabwe, icyo twakora ni ukubatungura kurushaho kugira ngo turebe neza niba bya bindi basabwe ku munsi wa mbere babyubahiriza aho batangiriye gukora. Turongera dushyiremo imbaraga turakurikirana turebe.”
Nubwo uyu muyobozi yavuze gutyo nyuma y’iminsi 9 Gasana yirukanwe ataraca iryera umuyobozi w’Akarere , akaba azize ko yatanze amakuru mu kugaragaza ko nta bwishingizi.
Abacukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba bavuga ko bahawe ubwishingizi butari ubw’umunwa ndetse bakabona umushahara uhoraho, byabafasha gukora neza kuko mu kirombe iyo bacukura bahemberwa ibyabonetse nyamara ni ukwezi gushobora gushira ntacyo barabona.
Mugabonake Jean de Dieu Avuga ko bahawe ubwishingizi ndetse bakongererwa ku igiciro babaguriraho byarushaho kuba byiza
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga /Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2sVbyrE
via IFTTT
No comments:
Post a Comment