Kuri iki Cyumweru Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yabwiye abaturage bo mu gace akomokamo kitwa Chinhoyi ko ubwo aheruka kwa muganga bamubwiye ko afite amagufwa akomeye, ko ubuzima bwe bumeze neza. Abavuga ko ashaje ngo agomba gushaka uzamusimbura yababwiye ko agifite imbaraga cyane.
Perezida Mugabe ati: “Ndacyakomeye…Imana iracyampaye imbaraga zo kuyobora Zimbabwe”
Mu byumweru bike bishize umugore we Grace Mugabe yabwiye abagore bo mu ishyaka ZANU-PF ko yasabye umugabo we kureba uwo yahItamo akaba ariwe uzashyigikirwa n’abarwanashyaka ba ZANU-PF mu matora y’Umukuru w’igihugu kuko ngo we ashaje.
Abasesengura Politiki ya Zimbabwe bavuga ko Grace Mugabe nawe ari mu bifuza kuzategeka kiriya gihugu umugabo we natabaruka.
Mugabe yabwiye abamushyigikiye ko muri iki gihe iyo arebye asanga nta muntu muri Zimbabwe ufite ubushobozi bwo kuba yayobora kiriya gihugu bityo ko akiri kumwe nabo kandi ko abavuga ko ari hafi kwitaba Imana bibeshya kuko we ‘atagendana n’urupfu’.
Ati: “Ubwo mperuka kwa muganga abaganga banjye basanze amagufwa yanjye ari mazima ku rwego yari ariho mu myaka yaza 1980. Hari bamwe bavuga ngo Mugabe akwiye kuva kubutegetsi akagenda kuko ashaje ariko ndababwira ko ngifite ingufu. Hari abavuga ngo Mugabe agiye gupfa ngo nave ku butegetsi ariko ndababwira nko ntagendana n’urupfu. Ndashima Imana ko ikintije ingufu zo kuyobora Zimbabwe.”
Yakomeje abwira abayoboke b’ishyake rye bari bateraniye ku kibuga cya Kaminuza ya Chinhoyi University of Technology ko iyo yitegereje mu bavuga ko ashaje agomba kuvaho bagategeka asanga nta numwe wabishobora.
News 24 yanditse ko muri iki gihe hari amacakubiri mu bagize ishyaka ZANU-PF, bamwe bakaba bari ku ruhande rwa Mugabe bayobowe na Emmerson Mnangagwa abandi bashyigikiye rwihishwa umugore we Grace Mugabe bihurije mu kiswe Young Tusks.
Muri abo bose Mugabe asanga nta n’umwe wabasha guhangana na Morgan Tvangirai wo mu shyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa Movement for Democratic Change (MDC).
Yababwiye ko uwashaka wese kumusimbura byamusaba igihe cyo kubanza kwemerwa n’abaturage. Mu mezi make ari imbere Perezida Robert Mugabe azaba yujuje imyaka 94, muriyo akaba amaze igera kuri 37 ayobora Zimbabwe.
Abaturage ba Zimbabwe bazajya mu matora ya Perezida wa Repubulika umwaka utaha.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2ubd09f
No comments:
Post a Comment