Leta y’u Rwanda iramagana raporo ya HRW ishinja inzego z’umutekano ubwicanyi

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, yateye utwatsi raporo y’Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Right Watch, iherutse gushyira ahagaragara ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwicanyi ngo bukorerwa abantu bataciriwe imanza.

Busingye akaba afata iyi raporo nk’uburyo bwo gushaka kwigaraza.

Raporo ya HRW ivuga ko inzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi zagiye zitwara abantu bakoze ibyaha byoroheje nk’ubujura, zihagarikiwe n’abayobozi ba gisivili, bakajyanwa bakicwa.

Minisitiri Busingye abinyujije kuri twitter akaba yavuze ko uyu muryango ukeneye ko bawitaho kandi wabeshye ku bwende muri raporo yawo.

Busingye avuga ko igihe kigeze ngo iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikore kinyamwuga cyangwa ive muri uru rwego.

Ati: “Nicyo gihe ngo iyi miryango ikure kandi ibe inyamwuga cyangwa ive muri business z’uburenganzira bwa muntu

Yongeyeho ati: “U Rwanda ruzakomeza kuvuga amateka yarwo nk’uko abereye Abanyarwanda

Si raporo ya mbere ya HRW u Rwanda rwamaganye, kuko mu minsi ishize na bwo minisitiri w’ubutabera Jonhston Busingye yamaganye raporo yavugaga ko mu Rwanda hari icyoba mu gihe hitegurwa amatora.

Raporo ya HRW yagiye ahagaragara kuri uyu wa kane, ikaba ivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zishe abantu 37 bakoze ibyaha byoroheje bataburanishijwe. Ibyo byaha ngo bikaba ari nk’iby’ubujura busanzwe, ubw’amatungo n’ibindi. Usibye abishwe, ngo hari n’abandi bane baburiwe irengero nk’uko raporo yamaganwe n’u Rwanda ivuga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uYd8u6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment