Abaturage batuye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe barashinja gitifu w’akagari ndetse na perezida wa njyanama kubaaka amafaranga bakishyirira umufuka ibyo basaba ntibabihabwe.
Perezida wa njyanama mu kagari ka Rugarama akaba n’umuyobozi wa komite ishinzwe ubutaka, Nkurikiyumukiza Janvier, niwe abaturage batunga agatoki, ko yabatse amafaranga ngo abashakire ibyangombwa by’ubutaka, bagatanga ibihumbi 8 ariko amaso ubu yaheze mu kirere.
Kabera Valens avuga ko bahamagawe ku kagari bagasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi umunani nyamara ntibahabwe ibyangombwa.
Agira ati “twahamagajwe ku kagari batubwira ko buriya butaka bwacu nta byangombwa bufite, maze Janvier avuga ko tugomba gutanga ibihumbi umunani akadushakira ibyangombwa kandi twese uko duhuje ikibazo, twarayishyuye, twategereje ibyangombwa ko biza turaheba, ahubwo duhamagajwe ku murenge mu kwezi gushize tubabwira uko byagenze ariko ntacyo babikozeho”.
Harindintwari nawe aganira na Bwiza.com, avuga ko nawe gitifu w’akagari yamwatse amafaranga ibihumbi 30 ubwo yatemaga ibiti aho yashakaga kubaka.
Yagize ati “nari ndimo gutunganya aho nashakaga kubaka, ubwo haje gitifu ari kumwe n’ inkeragutabara ambwira ko natemye ibiti ntabifitiye icyangombwa, arambwira ngo ngomba kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 50, mubwirako ntayabona ariko agezaho arambwira ngo muhe ibihumbi 30.
Nasabye abari aho kunguriza maze ndayamuha ariko aragenda nta gitansi ampaye ambwira ko nakomeza ariko nategereje ko ayizana ndaheba, ayo mafaranga nta bwo yagiye muri Leta ahubwo yayashyize mu mufuka we kuko iyo aba amande yemewe yari kumpa kitansi, ubwo murumva atari ukutunyunyuza imitsi”?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri, Gatsinzi Ananie, yasabye abaturage kurega gitifu w’akagari na perezida wa njyanama bagakurikiranwa.
Ati “nanjye nigeze kubyumva ariko niba byarabayeho abo baturage bamurega niba koko baramuhaye amafaranga, iyo umuntu asaba ibyangombwa ahabwa gitansi, njye mpageze vuba niba byarabaye ntabwo nari mpari”.
Yakomeje avuga ko niba gitifu w’akagari yaratse umuturage amafaranga ntamuhe inyemezabwishyu, byaba ari ubujura ko nawe yamurega akagaragaza ibimenyetso.
Ati “niba koko byarabaye ntamuhe ibyangombwa ubwo ni ukwiba umuturage, niba yarayamuhaye batari bonyine, hari abandi babibonye, yamurega akagaragaza ibimenyetso agakurikiraranwa”.
Aba bayobozi bombi, Nkubito Denis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugarama na Nkurukiyemukiza Janvier, perezida wa Njyanama, twageregeje kubahamagara ku murongo wa telefoni zabo ngendanwa ntibitaba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2ui2tNd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment