Kenya: Uwagabye igitero ku rugo rwa William Ruto yishwe arashwe

Polisi yo muri Kenya iravuga ko yishe irashe umuntu wari wagabye igitero ku nzu ya Perezida wungirije, William Ruto ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu.

Ni igikorwa cyafashe amasaha menshi kugira ngo inzego z’umutekano zibashe kugota inyubako hanyuma hashakishwe uwaba yihishe inyuma y’igitero cyagabwe ku rugo rw’umunyepolitiki ukomeye agasiga anakomerekeje uwari urinze umutekano akanamwambura imbunda.

Abasirikare n’abapolisi bahise bazenguruka urugo rw’ umuyobozi ruri mu ishyamba

Ruto n’umuryango we ntibari bari mu rugo mu gihe igitero cyabaga mu mujwi wa Eldoret uri mu burengerazuba aho batuye, polisi yo ikaba yavuze ko uwo mugabo yari yinjiye mu gipangu nyuma yo gukomeretsa umupolisi wari urinze inzu akoresheje umupanga akanamwiba imbunda ye.

Igitero kibaye iminsi micye mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Munani.

Umuvugizi wa polisi, Joseph Boinnet yabwiye itangazamakuru ko ubu noneho ibintu byasubiye mu buryo.

Yagize ati”Ubu nta nkeke zigihari kubera ko yari umuntu umwe.”

Uyu muvugizi wa polisi yirinze kugira andi makuru arambuye atangaza kuri iki gitero, ibi bikaba ari bimwe mu byateje urujijo ku makuru arebana n’umubare nyawo w’imbunda umurashi yakoresheje kuko yanarashe.

Boinnet yabwiye radiyo Capital FM ko imbunda imwe yonyine yari ifitwe n’ushinzwe umutekano ari yo yabonetse ahabereye igitero, mu gihe Umuhuzabikorwa w’agace ka Rift Valley William atuyemo, Wanyama Musiambo we yabwiye abanyamakuru ko umurashi yakoresheje imbunda nyinshi amaze kwinjira mu bubiko bw’intwaro bwa polisi.

Abaturage bari bakumiriwe ngo bategera

Reuters yo yagize iti”Dukurikije irasana ryabaye twatekereje ko yari umuntu urenze umwe kubera ko yakoresheje imbunda zirandukanye.”

“Nyuma yo guhangana nawe twatahuye ko yari umurashi umwe, ariko kubera ko yari ari imbere mu nzu, yashoboraga guhindura icyerekezo kubera ko yari afite intwaro kandi imbunda yakoreshaga ni izacu.”

Visi Perezida Ruto yari yavuye mu rugo mu masaha macye mbere y’igitero, ajya mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kitale ari kumwe na perezida Uhuru Kenyatta ndetse n’umuryango we.

Kubi ubu, biragoye kumenya icyo uwagabye igitero yari agamijwe kuko yishwe arashwe mu gihe nta cyo yari yagatangaza.

Perezida Kenyatta ari kwiyamamariza gutegeka ku nshuro ya kabiri mu matora ateganyijwe ku wa 08/08, kuri uwo munsi hakazaba n’amatora y’Abadepite ndetse n’ay’uturere.

N’ubwo amatora yo mu mwaka wa 2013 yaranzwe n’ituze, ayo muri 2007 yaranzwe n’imvururu zateye impfu z’abantu basaga 1.000 abandi bagera ku 600.000 bava mu byabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2u97lAw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment