Polisi yatangaje ko yishe umuntu wateye mu rugo rwa Perezida wa Repubulika wungirije (Deputy President) William Ruto, agakomeretsa umupolisin’umuhoro.
Urugo rwa Ruto rwatewe.
Uyu warashwe agapfa, yateye urugo rwa Ruto ruherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Eldoret, gusa Ruto n’umuryango we ntibari bahari.
Polisi yavuze ko uyu mugabo ngo yateye kuri uru rugo atema n’umuhoro Umupolisi ururinda, amwambura imbunda ye.
Umuyobozi wa Polisi ya Kenya Joseph Boinnet yavuze ko nta kibazo ki gihari kuko uriya mugabo ngo yakoraga wenyine none akaba yapfuye.
Polisi nta makuru menshi yatanze kuri iki gitero cyagabwe ku rugo rwa Ruto mu minsi micye mbere y’uko Abanyakenya batora Perezida wa Repubulika.
Amakuru yari yatangajwe ejo yavugaga ko ari itsinda ry’abantu ryateye ku rugo rwa Ruto.
Kuva mu 2007 ubwo amatora ya Perezida muri Kenya yakurikirwaga n’ubwicanyi, ubu muri Kenya mbere y’amatora haba hari umwuka w’ubwoba, abaturage bifite impungenge ko hashobora kuvuka ubundi bwicanyi.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2u9D18F
No comments:
Post a Comment