Isoko rya Ruganda rifatwa nk’isoko ryambukiranya imipaka riherereye mu Karere ka Karongi, usanga ryiganjemo ubucuruzi bw’ingurube. Aborozi bava mu Turere dutandukanye bazana ingurube za bo muri iryo soko kubera ko ryitabirwa n’abaguzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazigura ku bwinshi. Abacuruzi bavuga ko Akarere kuririra ku bwinshi bwa bo kakabasoresha amafaranga bita menshi cyane bakurikije igiciro bagurishaho n’ingendo bakora bagana cyangwa bava muri iryo soko.
Aborora ingurube bakazijyanira muri iryo soko hamwe n’abazirangura bagamije kujya kuzicuruzayo ngo bunguke, bavuga ko umusoro ungana na 1,000 frw bacibwa ku ngurube imwe uhanitse. Ibyo ngo bituma hari ubwo basanga icyo bakagombye kubara nk’inyungu bacyishyuyemo umusoro. Sibomana Alexis ni umworozi akaba n’umucuruzi w’ingurube, agira ati “tubona dusora amafaranga menshi. Iyo ufite amatungo atanu usora 5,000 frw aribyo wari kunguka, hari n’igihe utahira aho nyine wayatanzemo umusoro.” Akomeza avuga ko mu cyifuzo cyabo umusoro wagabanyuka bagakomeza ubucuruzi, ati “twumva mu cyifuzo bibaye nk’amafaranga 500 frw byatworohera. Nibura wakunguka 5,000 frw ugasora 2,500 frw nawe andi ukayajyana mu rugo.”
Ku ruhande rw’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko kugeza ubu bishimira imihahiranire n’Abanyarwanda mu isoko rya Ruganda. Uwitwa Marie Jeanne avuga ko aza kurangura ingurube aturutse mu ihuriro ry’abacuruzi b’inyama z’ingrurube iwabo. Avuga ko bo ntakibazo bahura nacyo, icyo basaba Abanyarwanda ni ukuzizana ku bwinshi. Agira ati “ hano tugura mu mutekano hari Abapolisi hari Abasirikare ku ruhande rw’u Rwanda ntakiduhungabanya…ikibazo twakigira iwacu kuko ibintu bigenda bihinduka ibiciro bikamanuka. Naho mu Rwanda ntakibazo…bazizane ku bwinshi.”
Abanyarwanda bajyana ayo matungo mu isoko rya Ruganda bavuga ko koroherezwa ku misoro bizarushaho guteza imbere ubucuruzi muri iryo soko. Iterambere rya bo na ryo rikiyongera. Habyarimana Joseph uzirangura mu Karere ka Ngororero, agira ati “baturuka muri Congo natwe tukaza tugahaha. Urumva rero nibatugabanyiriza umusoro, niba nazanye itungo bakanyunguraho 3,000 frw nkatanga umusoro utuma ntataha amara masa n’iterambere ry’Akarere kacu rizarushaho gutera imbere…tuzazizana ku bwinshi urabona abakongomani bagura nyinshi ntabwo ari nk’umuntu uri kubaga ino aha. Batugabanyirize umusoro rwose”.
Akarere ka karongi kemeza ko iryo soko ari kimwe mu bikorwa bikomeye byo guteza imbere ubuhahirane kuko hari ibicuruzwa abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazajya bazana. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois, agira ati “ ririya soko rizatugirira akamaro cyane riri mu bintu by’ingenzi biziznjiriza Akarere turigushishikariza abaturage kororora ingurube no kongera undi musaruro …no ku ruhande rwa Congo bagira ibintu byiza byinshi na byo hari ibyo tuzajya tubona tudafite hano mu Rwanda natwe tukabaha ibyo badafite.”
Ku bijyanye n’imisoro ku matungo Ndayisaba Francois agira ati “sinavuga ngo turateganya iki ibyo aribyo byose ni icyemezo tuba twafashe tumaze kureba imiterere y’akarere, tumaze kureba imiterere y’umuturage wacu. Ntabwo turi aha ngo turenganye umuturage ariko na none turaharanira kwigira. Twazareba koko tugasuzuma twazasanga ari ikibazo kibangamiye umuturage tukabisubiraho, ariko kugeza ubu nibwo bwa mbere mbyumvise, ntabwo nari mbizi. Tugiye kureba icyakorwa wasanga uwabibajije yagendeye ku marangamutima, ariko nidisanga aribyo tuzareba icyakorwa”.
Kugeza ubu isoko ryambukiranya imipaka rya Ruganda ryiganjemo ubucuruzi bw’amatungo. Akarere ka karongi karifite muri gahunda nk’isoko mpuzamahanga rizaba ribarizwamo ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byemewe mu Rwanda. Bizaba bikomoka mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste
from bwiza http://ift.tt/2uK4n99
via IFTTT
No comments:
Post a Comment