Ibibazo bya Kanimba John n'umugore we Mathilde Murekatete, bimaze imyaka myinshi ndetse bagaragaza ko byabashegeshe bikomeye, bibatera ubukene mu gihe bari bifashishije, bafite ibikorwa byabinjirizaga amafaranga menshi ku Kicukiro ahazwi nka "Chez John". Intandaro y'iicyabashoye muri ibi bibazo, uyu muryango ubwawo ntubisobaukiwe kuko byabituye hejuru bishyuzwa amafaranga batazi ibyayo n'ubu batarasobanukirwa aho akomoka.
Uko ikibazo giteye ugihereye mu mizi
Mu myaka irenga itanu ishize, hamenyekanye amakuru y'uko Nzeyimana Johnson, umwana wa Kanimba John bari bafatanyije Sosiyete yitwa “Expo World Furniture” iri Kicukiro ahamenyerewe ku izina rya “Chez John”, yahaye Kabonera Ramazan sheki ya miliyoni 34 z'Amafaranga y'u Rwanda. Uyu watanze sheki ariko si we wabivuze, ahubwo uyu Kaboneka niwe wabihamije, anavuga ko yagiye kuyabikuza agasanga ntayariho kuri konti, biza gukurura ibibazo bigikururuka kugeza n'ubu.
Mu gihe Kaboneka we yari mu nzira zo kwiyambaza inkiko, Nzeyimana Johnson, waregwaga kuba yaratanze sheki itazigamiye, yaje kuburirwa irengero. Kabonera yaje guhita ajya mu buyobozi no mu nkiko zindi, agwatirisha umutungo wa Se Kanimba John bari bafatanyije Sosiyete ikora ibikoresho byo mu nzu yitwa “Expo World Furniture”, dore ko no kuri iyo sheki yari yasinywe mu izina rya sosiyete.
Uyu niwe Kanimba John. Ni umwe mu bantu bazanye iby'ububaji bugezweho mu Rwanda
Urubanza rwaje kurangira Kanimba John atsinzwe, ategekwa n'Urukiko kwishyura amafaranga y'u Rwanda asaga 36.000.000. Haje kuza gutezwa cyamunara amagorofa ya Kanimba John, ayo mazu agurishwa ku mafaranga y'u Rwanda miliyoni 420 ziguzwe na Sosiyete Kime Ltd, Kanimba n'umuryango we basohorwa mu nzu ku ngufu batabwa hanze bajya kuba mu baturanyi. Icyo gihe ikibazo cyarakomeye cyane, uyu muryango utakambira abantu banyuranye mu buyobozi bukuru bw'igihugu.
Aya mafoto agaragaza uko byari bimeze igihe cyo gusohora mu nzu umuryango wa Kanimba
Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w'Intebe icyo gihe, yaje kubazwa kuri iki kibazo, nawe ntiyahita yiyumvisha uburyo ubwishyu bwa miliyoni 36, bwatumye hatezwa cyamunara amagorofa atatu yose. Perezida Kagame kandi nawe yaje kugezwaho iki kibazo, avuga ko atahita amenya ukuri kwabyo, ashyiraho abantu bagikurikiranye.
UMVA HANO IKIBAZO KIBWIRWA UWARI MINISITIRI W'INTEBE:
UMVA HANO CYAJE NO KUGEZWA KURI PEREZIDA:
Umuryango wa Kanimba wavugaga ko na Cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakabishingira no ku kuba haratejwe cyamunara imitungo yabo bwite kandi hari imitungo ya sosiyete ari nayo yatsinzwe, yagombaga kuvanwamo ayo mafaranga. Bagaragazaga kandi ko Kime Ltd yatsindiye iyo mitungo mu cyamunara, nayo yakoze amakosa yo gutanga sheki itazigamiye, kuko impapuro zo muri banki zagaragazaga ko igihe batanga iyo sheki, nta mafaranga yuzuye yari kuri konti, bakayashaka nyuma bakayashyiraho.
Aya ni amwe mu magorofa yari yatejwe cyamunara kubera miliyoni 36
Inzu za Kanimba John uko ari eshatu z'amaforofa zirimo n'iyo yari atuyemo, byaje kwemezwa bidasubirwaho ko zatejwe cyamunara mu buryo budakurikije amategeko, nk'uko byagaragajwe n'urukiko rukuru rwa Nyarugenge tariki 22 Werurwe 2013. Icyo gihe urukiko rwategetse ko Kime Ltd isubizwa miliyoni 420 yatanze igura mu buryo budakurikije amategeko inzu za Kanimba, runasaba ko Kanimba yishyura miliyoni 38 Kaboneka (umwe wari warahawe sheki itazigamiwe n'umuhungu wa Kanimba), cyamunara iteshwa agaciro n'umuryango wa Kanimba usubizwa amazu yawo.
Ku munsi umuryango wa Kanimba usubizwa amazu yabo, abantu bari babashyigikiye ari benshi
Nyuma umuryango wa Kanimba warishimye cyane ariko usigarana ibindi bibazo bibiri by'ingutu. Icya mbere ni uko mu Kime Ltd yari yaguze amagorofa ya Kanimba mu buryo butemewe n'amategeko, yayasaruyemo amafaranga y'ubukode kuva muri Nyakanga 2012 kugeza muri Kamena 2013, angana n'amafaranga y'u Rwanda 26.961.200 hamwe n'amadolari 5.400, bitewe n'uko yakodeshaga ibyo yatsindiye mu buriganya kandi ba nyirabyo bari barimo gusembera basaba icumbi. Ikindi cya kabiri, ni uko ubwo basohorwaga muri aya mazu, hari ibintu byangijwe ibindi bikibwa, ibyo byose bakaba barifuzaga kubisubizwa.
Uyu ni we nyiri Kime Ltd, aha yasomaga urupapuro rumutegeka ko agomba gusubiza ibyo yaguze muri cyamunara idakurikije amategeko
Kanimba John n'umugore we Mathilde Murekatete baje kubiregera, barega Kime Ltd yari yaguze mu cyamunara kitemewe n'amategeko, barega Ruzingana Landrine wari Notari w'akarere ka Kicukiro na Kagame Kimonyo Alexis; Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga ndetse n'akarere ka Kicukiro ubwako, basaba indishyi z'akababaro n'izikomoka ku mitungo yangijwe, ndetse na Kime Ltd igasubiza ayo mafaranga yari yarakuye mu bukode bw'inzu yari yaratsindiye bitemewe n'amategeko, cyane ko n'amafaranga yari yatanze atari yarigeze yakirwa n'umuryango wa Kanimba (Muri miliyoni 420 zakuwemo miliyoni 36 zishyuwe Kaboneka, ayasigaye ntabwo yari yigeze ahabwa umuryango wa Kanimba).
Nyuma yo kwiruka mu nkiko, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gutegeka ko Kanimba John ahabwa na Kime Ltd ya mafaranga y'u Rwanda 26.961.200 hamwe n'amadolari 5.400 yari yakuwe mu bukode bw'amazu yaguzwe muri cyamunara idakurikije amategeko.
Icyari gisigaye ni indishyi ariko babwiwe ko kuba bataraziregeye mbere ntazo bakwiye kuregera, bakomeza gusiragira mu nkiko bagaragaza ko ingingo ya 647 CCLIII ivuga ko uburenganzira bwo kuregera urukiko bwose, bwaba ari ubugamije guhabwa ibintu c yangwa se kwishyuza imyenda, buzima hashize imyaka 30 kandi ikaba itarigeze izima.
Uko ikibazo gihagaze kugeza ubu
Mu rubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru tariki 31 Mutarama 2017, Urukiko rwavuze ko Kanimba John na Murekatete Mathilde nta ndishyi bagomba guhabwa, rutegeka ndetse ko amafaranga y'Ubukode Kime ltd yakuye mu mazu yabo yari yaguzwe bitemewe n'amategeko itagomba kuyabaha, runategeka ko bahita bayasubiza Kime Ltd, bacibwa n'andi ajyanye n'igihembo cy'abavoka n'irangizarubanza.
Ibi umuryango wa Kanimba waje kubijuririra mu rukiko rw'Ikirenga, kuko batiyumvishaga uburyo urukiko rukuru rwavuze ngo Kime Ltd yabonye ayo mafaranga nta buriganya, mu gihe mu byatumye cyamunara iseswa harimo kuba yarakozwemo amanyanga, aho uwitwa Nizeyimana (mu izina rya Kime Ltd) yari yatanze sheki itazigamiwe. Ikirego ariko cyanze kwakirwa n'Urukiko rw'Ikirenga, kugeza ubu Kanimba John na Mathilde Murekatete bakaba barasabye urwego rw'Umuvunyi ko rwabarenganura.
Ikindi kirenzeho ariko Me Emmanuel Gahirwa; Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga, tariki 12 Kamena 2017, yandikiye Kanimba John na Murekatete Mathilde babategeka gusubiza vuba amafaranga yose hamwe angana na 28.398.200 y'u Rwanda n'amadolari ya Amerika 5.400, akubiyemo ayo bari barahawe yavuye mu bukode bw'amazu yabo mu gihe yari yaraguzwe mu cyamunara, kimwe n'andi arimo ibihembo by'abavoka n'ikurikiranarubanza.
Bategekwaga kwishyura bitarenze amasaha 24, ariko uyu muryango ntiwabibashije kuko uvuga ko iby'akarengane bakorewe ubwo amazu yabo yatezwaga cyamunara, ibikoresho bakoreshaga akazi kari kabatunze bikibwa ibindi bikangizwa ndetse bakamara n'igihe bacumbikiwe n'abagiraneza, byabateje ubukene bukomeye kuburyo kugeza n'ubu imebereho ibagora. Bavuga ko uretse kuzabona urwego rw'Umuvunyi rubarenganura cyangwa ubuyobozi bukuru bw'igihugu bukabona akarengane bakorerwa, ntakindi kizabakura mu kaga barimo. Bavuga ko aho kugirango hababwe indishyi, ari bo bakomeje kugerwaho n'ingaruka z'akarengane bakorewe kandi n'urukiko rwaremeje ko bari bararenganyijwe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2udiRPo
via IFTTT
No comments:
Post a Comment