Inkuru Ishyushye: Ikipe ya FC Barcelone ikaba yibitseho umukinnyi ukomeye cyane uje kuyisubiza igitinyiro yahoranye

Nyuma y’iminsi havugwa igihuha cy’uko umusore wa FC Barcelone,Neymar Jr yava muri iyi kipe kubera ashaka kuva mu kwaha kwa Messi akajya muri PSG ifite abenegihugu be benshi kandi b’inshuti ze,kuri ubu haravugwa amakuru y’uko Barca yaba yarangije kwumvikana na Philippe Coutinho wa Liverpool.

Amakuru atangazwa na radiyo yo muri ESpanye yitwa “RAC1”,ubuyobozi bwa FC Barcelone bwaba bwarangije kwumvikana n’uyu musore ukomoka muri Bresil kuba yaza muri iyi kipe muri saison igiye gutangira vuba.Image result for philippe coutinho

Barca ikaba yaratanze mbere Miliyoni 80 z’amayero nyamara ikipe ya Liverpool ikazitera utwatsi,iyi radiyo igakomeza yemeza neza ko Barca yiteguye gutanga miliyoni 90 kuri iyi nshuro nyuma y’aho n’abayobozi ba FC Barcelone bari I Londres guhura n’ubuyobozi bw’ikipe ya Reds.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2uAp71u
via IFTTT

No comments:

Post a Comment