Ikigo cya NIRDA kigiye kwimurirwa i Huye

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA) kigiye kwimukira mu Karere ka Huye mu rwego rwo kwegereza ibikorwa remezo imijyi yungurije Kigali.

Umwanzuro wa 10 w'umwiherero wa 14 w'abayobozi uvuga ku guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by'Inzego n'Ibigo bya Leta.

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo Gishinzwe imiturire Augustin Kampiyana, yatangaje ko kwimurira ibigo bya leta mu mijyi yungarira Kigali bizatangirira ku Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubushashatsi n'Iterambere ry'Inganda(NIRDA).

Yavuze iki kigo kizashirwa mu karere ka Huye kuko gisanzwe kihafite inyubako ndetse n'imyiteguro ikaba irimbanyije ku buryo bazimuka mu gihe cya vuba.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Joseph Mungarulire yatangaje ko abakozi bakoreraga ku Mulindi mu karere ka Gasabo bazajya gukorera i Huye kugira ngo babashe gukorana neza.

Yavuze ko leta y'u Rwanda yatanze amafaranga agera miliyoni 300 n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere ry'Inganda rikaba ryataranze ibihumbi 100$ yo kuvugurura za labotwari.

Leta y'u Rwanda yafashe gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali hashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye mu rwego rwo kugabanya umubare w'abantu benshi bakomeje kwimukira mu mujyi wa Kigali.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2hfJez1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment