Hon. Makuza yasabye Kagame ko na nyuma y’imyaka 7 yazakomeza kuyobora

*Perezida Kagame yamusubije ko bizasuzumwa igihe nikigera…

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi uyu munsi cyabereye I Nyamasheke, Perezida wa Sena, Hon. Makuza Bernard wagarutse ku bigwi bya RPF n’ubutwari bwa Kagame Paul, yamusabye ko natsindira kuyobora u Rwanda muri iyi manda y’imyaka irindwi iri imbere yazanakomeza nyuma yayo kuko Abanyarwanda batazatezuka kwifuza kuyoborwa na we.

Abaturage bavuga ko itariki itinze kugera ngo igikumwe bagitere ku gipfunsi

Abaturage bavuga ko itariki itinze kugera ngo igikumwe bagitere ku gipfunsi

Hon Makuza yagarutse ku matwara mabi y’ubutegetsi bwa Repubulika zabanjirije ubuyobozi wa RPF-Inkotanyi, avuga ko imyaka 23 ishize abanyarwanda babonye urumuri rwasagambye mu gihugu cyose.

Yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu rwayobowe na Kagame Paul, amushimira kuba yarigomwe amasomo yari ariho akurikiranira muri USA akaza kubohora Abanyarwanda.

Ati “Mwari kwigumira aho mukarangiza amashuri ukayakomeze, ariko ibyo ntabwo byari kuba ari Kagame Paul ntabwo mutinya aho rukomeye, aho rukomeye muhagurukana ibakwe maze mukerekana ubushobozi, mukerekana inzira uko ibintu bigomba kugenda, gutsindwa ntabwo ari ibyanyu ubwo ni ubuzdasa.”

Makuza wagarukaga k’ubudasa bw’imiyoborere ya RPF irangajwe imbere na Kagame, yavuze ko uyu muryango wemeye kugirana imishyikirano na Leta yari iriho ikandamiza Abatutsi bari mu gihugu, akavuga ko ubu na bwo ari ubudasa bwo gushaka igisubizo mu nzira zitagira uwo zihutaza.

Yavuze ko mu 1992 FPR yari yageze mu marembo ya Shyorongi ku buryo uwari kubyumva yari guhita atekereza ko ibya Leta yari iriho byarangiye ariko FPR yongera kwifuza gukemura ibibazo hifashishijwe ibiganiro.

Yashimiye Kagame wahaye amabwiriza ingabo za RPA zikaza kurokora Abatutsi bariho bicwa mu 1994. Ngo iki gikorwa cy’ubucunguzi ntawe uzahwema kukizirikana.

Ngo FPR imaze gutsinda urugamba yirinze kwikubira no guheeza nk’uko byakozwe na Leta zayibanjirije, ahubwo ko yahamagaye andi mashyaka  kugira ngo bubake igihugu cyari kimaze gusenywa.

Yakomezaga agaruka ku budasa bwa Kagame Paul, avuga ko yashoboraga guhita ayobora igihugu ariko ko atari ko byagenze.

Ati “Muri bike nzi mu byerekeranye n’ibya gisirikare, narabisomye, ubundi umugaba mukuru ni we utegura iby’urugamba, mwararuteguye neza mwararuyoboye, ni  na we urutsinda, mwararutsinze kuko gutsindwa kuri mwe bitabaho…” Abaturage baba bamuciye mu ijambo bati “Kagame Paul Oyeee”

Yakomeje agira ati “Ku isi hose urugamba iyo uruyoboye amaze kurutsinda ni we uba umukuru w’igihugu nyamara  si ko mwabigenje, mwarekeye undi mwe muba visi perezida, ibyo ntibisnazwe. Mwagaragje ibidasanwe bitaba ahandi ku isi.”

Ngo ubwo bahamagaraga amashyaka, bari bategereje kumva ko Perezida aza kuba Kagame ariko baza gutungurwa.

Ati “Nagize amahirwe yo kuba mpari, twumvaga baza kutubwira ngo Perezida ni uyu biragenda gutya, ariko si uko byagenze ndetse hari n’abanyepolitiki bashaje banduranya bavugira iyo ibwotamasimbi, bavugaga ngo niwowe ugomba kuba Perezida.”

Yagarutse ku miyobore ya Kagame, avuga ko kuva yatorerwa kuyobora u Rwanda muri 2000 ubwo yashyirwagaho n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibuacyuho.

Ati “Kuva muri 1994 kugeza muri 2000 hari byinshi byo gukorwa ariko twabatoreye mu Nteko ko mugomba kuba Perezida nta yandi mahitamo twari dufite turabashimira ko mwabyemeye icyo gihe, kuko uko tubizi twese muri 2000 nabwo hatangiye ikindi cyiciro cy’u Rwanda cy’ikerekezo 2020 kigejeje Abanyarwanda bose aho mubona tugeze.”

Ngo ntawakwirengagiza ibi byose byagezweho kubera imiyoborere ya Kagame itanga ubwisanzure kandi ntigire uwo iheeza.

Ati “Mwaduhaye ubwisanzure muri politiki, nanjye ngiye kwisanzura, ibyo mvuga ndareba mbisangiye na benshi, imyaka 7 twayitangiye kabaye, kuko mwavuze ko mudufite tukaba tubafite, turareba n’indi, duhereye kuri ya yindi 5 twashyize mu Itegeko Nshinga, Nyamuneka, ubundi dukomeze dukataze mu majyambere kuko tubafite.”

Hon Makuza avuga ko imiyoborere myiza ya Kagame ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage, agaruka kuri gahuda zashyizweho kubera iyi miyobore zikomehe gufasha Abanyarwanda kwishimira igihugu cyababyaye.

Ati “Umunyarwanda ashobora kwivuza atanze 1/10 abona ibitaro hafi, burya Umunyarwanda ni mwe aba areba, ni wowe muba muri kumwe…

Iyo umwana yiga akajya muri secondaire, iyo ajyenda mu nzira muba muri kumwe, iyo ari mu rugo muba muri kumwe. Ufite amashyanyarazi mu rugo yegama kurukuta hakabona burya muba muhari.”

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2w90oAN

No comments:

Post a Comment