Gisagara:Abanyamuryango ba AERG biyemeje kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo

Kuwa 25 Nyakanga 2017, Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Association des Etudiants Et Éleves Rescapés du Genocide-AERG) watangije ku mugaragaro umushinga wabo wo gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, irikorerwa abana n'amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Gisagara.

Gutangiza uyu mushinga byabereye mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Gisagara biyoborwa n'umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Gasengayire Clemence ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Mu ijambo yagejeje kubari aho, yashimiye abanyamuryango ba AERG ku kuba baratekereje gufatanya n'inzego zisanzwe zishinzwe kurwanya ihohoterwa, nabo bagatanga uruhare rwabo mu kugira umuryango uzira ihohoterwa.

Yaravuze ati:”Akarere karashimira AERG, kuko bagize iki gitekerezo cyo kudufasha kurwanya ihohoterwa. Uyu mushinga uzafasha akarere ka Gisagara guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuko umuryango urimo ihohoterwa n'amakimbirane ntutera imbere.”

Yakomeje avuga ko mu karere ka Gisagara hari abagize umuryango bagihohoterana ugasanga abana bakomoka muri iyo miryango hari burenganzira bavutswa.

Yasoje ashimira urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG muri rusange, avuga ko ibikorwa bitandukanye bakora bitanga icyizere ko gahunda za Leta y'u Rwanda zizashyirwa mu bikorwa.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'igihugu Bizimana Christian, yavuze ko bategura uyu mushinga bari bamaze kubona ko mu Rwanda hagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo n'irikorerwa abana, bigatuma u Rwanda rutihuta mu iterambere, ndetse bamwe rikabavutsa ubuzima .

Yaravuze ati:”Abanyamuryango ba AERG tumaza kubona ko nyuma y'imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe hakiri abanyarwanda bakivutwa ubuzima biturutse ku makimbirane yo mungo, byatumye twiga umushinga w'uko twakwigisha abanyarwanda uko bakumira ayo makimbirane. Nibwo twashatse abaterankunga, tukaba tugiye kubitangirira mu mirenge 6 y'aka karere ka Gisagara ariko turateganya ko ubu bukangurambaga tuzanabugeza mu yindi mirenge no mu gihugu hose.”

Yakomeje avuga ati:”Uyu mushinga wacu ni ukugirango natwe nk'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi dutange umusanzu wacu wo kubaka umuryango nyarwanda.”

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'iby'abaturage mu karere ka Gisagara Assistant Inspector of Police (AIP) Innocent Nshimiyimana nawe yashimiye abanyamuryango ba AERG kubera inkunga baje guha Polisi y'u Rwanda.

Yaravuze ati:”Twajyaga dufatanya na komite zo kwicungira umutekano ndetse n'abaturage muri rusange kurwanya ihohoterwa, ariko noneho AERG ituzaniye andi maboko azadufasha kugeza ku banyarwanda umutekano usesuye.”

Ku ikubitiro uyu mushinga wo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina uzakorera mu mirenge 6 kuri 13 igize akarere ka Gisagara ariyo: Ndora, Save, Kigembe, Nyanza, Gishubi, na Mugombwa.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2v0qAR4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment