Episode 172: Mutoni ahishuriye Daddy iby’umugabo abana nawe

Mutoni-“Ayiwee! Ataba ari we! Mana yanjye wee!”

Njyewe-“Muto! Ubwo uwo ninde wikanze bigeze aho?”

Mutoni-“Oya ahubwo ryama ataba ariwe usanze turi kumwe noneho sinamukira weee! Ahwiii!”

Njyewe-“Ariko se…”

Mutoni yagiye yihuta nibaza umuntu atinye bigeze aho ariko uko byari kose nta wundi yari umugabo we, hashize akanya negamye ku muryango mpita ninjira negekaho ndiryamira.

Bwaracyeye mu gitondo gahunda ari akazi, narabyutse nkuko bisanzwe nsuka amazi ngo njye muri douche, nkigera hanze nkubitana na Mutoni wari wegamye mu muryango, duhuje amaso mbona asa n’uwihebye,

Njyewe-“Mwaramutse!”

Cwe!

Njyewe-“Ko mutanyikiriza se ntabwo mwanyumvise?”

Mutoni-“Eeeh! Uri kumbwira…?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ubu se ntabwo mwari mwanyumvise koko?”

Mutoni-“Oya! Mbabarira nanjye si njye ni ukuri!”

Njyewe-“Uuuh! Ni iki kibateye kuzindukira mu maganya se kandi?”

Mutoni wagaragazaga agahinda yaracecetse gato, maze hashize akanya yubura amaso tuyahuje ahita ambwira,

Mutoni-“Uri umusore w’umutima pe, byibura kuba ubonye ko mbabaye binyeretse ko hari icyo nari narabuze!”

Njyewe-“Nonese ubwo murumva nabona mubabaye simbabaze impamvu koko? Nubwo mutayimbwira ariko wenda nabakomeza”

Mutoni-“Ahaa! Byihore musore wubaha kubi! Ariko uzi kugira umugabo…nako…!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo umugabo? Ko iby’abagabo n’abagore se ntabizi, reka njye koga njye mu kazi, gusa mwihangane kandi gukemura ibibazo kwiza n’ukubabarira, hagati aho ariko uko nababonye mbona nta mpamvu yo kuganya, mufite byose kandi muracyari na bato, ese ubundi niba atari ibanga ubu mwashatse mufite imyaka ingahe?”

Mutoni aho kunsubiza yaracecetse yongera kubika umutwe mbonye nta gahunda mpita nterura ibase maze njya muri douche navuyemo Mutoni agihagaze hahandi nkomeza njya mu nzu maze kwitegura ndasohoka maze gukinga,

Mutoni-“Umva, harya witwa Daddy?”

Njyewe-“Yego niko nitwa! Aka kanya se wari uryibagiwe?”

Mutoni-“Ndeka nanjye si njye! Ni ibindimo kenshi binyibagiza nuwo ndiwe!”

Njyewe-“Yooh! Ihangane burya mu buzima ibyo ntibibura, hari umunsi wawe w’ibyishimo nkuko nanjye mpora mbyiteze!”

Mutoni-“Nonese nimugoroba waza kubona umwanya ngo tuganire?”

Njyewe-“Eeh! Reka numve ra…? Ndaza kukubwira niba ntaraba ndi kumwe na Joy nta kibazo rwose twaganira!”

Mutoni-“Joy se ni wa mukobwa mwiza mwazanye gushaka inzu?”

Njyewe-“Utyooo! Wamumenye! Uriya niwe ubuzima bwanjye bushingiyeho, niwe mbabara akabibona, niwe nishima akazamura igipimo cy’umunezero wanjye! Ndamukunda kandi nifuza kumwereka buri wese wamenye!”

Mutoni-“Abandi bana! Naho njye ni ukuza nako…”

Njyewe-“Reka mbe ngiye ubwo nibikunda turaza kuvugana!”

Nasezeye Mutoni nerekera ku kazi, mu nzira nagiye ntekereza byinshi, nibazaga icyo Mutoni yifuza kumbwira gusa nibuka ko kubwira umuntu ibikuremereye ari umwe mu muti w’umutima.

Nkigera aho nari natangiriye gucuruza nasanze hari abantu bantegereje, birantungura ndakingura ntangira kubaha ibyo bansabaga amasaha nayo akomeza kwicuma havaho imwe, nka saa sita baragabanyuka aribwo nibutse ko ntahamagaye Nelson kandi nasubiye ku murongo.

Nafashe agapapuro nari naranditseho nimero z’abantu batandukanye maze ntangira kwandikura, maze kuzemezamo zose ndeba iza Nelson nkanda yes nshyira ku gutwi, hashize akanya,

Nelson-“Hello!”

Njyewe-“Yes Hello Nelson! Ni Daddy!”

Nelson-“Eeeh! Daddy! Bite se? Ugarutse ku murongo se?”

Njyewe-“Ni sawa kabisa! Ndaje nyine nta kundi byagenda, iyi nshuti itwigarika rimwe na rimwe nsanze kutayigira kuri ubu ari ikibazo nubwo yikoreye byinshi!”

Nelson-“Nta kundi Bro! Warahabutse ariko amaherezo reka abe ayo!”

Njyewe-“Nibyo rwose! Nonese mumerewe mute?”

Nelson-“Eeeh! Ni ibyiza biza bisanga urukundo rwahebuje byose kuryoha! Nawe ukwa buki urabyumva ni uburyohe burenze, ubu nyine mfashwe nk’icyana cy’inuma”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Nsuhuriza your Bella rero!”

Nelson-“Arakumva dore andi mu gituza! Eeh! Ahubwo se uzi n’ikindi?”

Njyewe-“Igiki se?”

Nelson-“Uziko nabonye Papa Sacha ino?”

Njyewe-“Ngo Papa wa Sacha?”

Nelson-“Yego da! Namubonye rwose!”

Njyewe-“Harya muri hehe ko nibagiwe no kukubaza?”

Nelson-“Turi kuri Tanganyika, niho twagiye kuryohereza ubuzima, ubu turya agafi twirobeye!”

Njyewe-“Nonese mwabashije kuvugana wowe na Papa Sacha? Ni iki kimugenza aho?”

Nelson-“Wahora ni iki ahubwo ko uko byagenze ari ibitangaza bitangaje!”

Njyewe-“Uuh! Byagenze gute se?”

Nelson-“Dore twari twicaye mu ahantu hamwe turi kwirebera abacuranga injyana ya lumba, ma Bella ahaguruka gato hari akantu yari agiye kureba, agishingura intambwe mbona umuntu umuyoye mpaguruka vuba, mu kuhagera ntungurwa no gusanga ari Papa Sacha!”

Njyewe-“Inka yanjye! Yeee? Nonese yari amufatiye iki? Aramuzi se?”

Nelson-“Ahaaa! Ngo yamufashe amwitiranyije na Sacha! Yagize ngo ni Sacha umukobwa we kubera imyenda yari yambaye isa neza niye, ubu aracyashakisha inaha ngo kuko bamurangiye ko ariho yaba ari!”

Njyewe-“Ooohlala! Ahatari cyera Sacha ndamubona mu maboko ya Se!”

Nelson-“Eeeh! Ko atakirya ngo aryame ra! Umuntu wasize byose kubera umwana we? Ariko naramuka abonye Bob mu maso ye mwitege ibara kuko umujinya afite urenze uyu usanzwe tuzi”

Njyewe-“Birumvikana erega umwana w’ikinege ntiwamuhara”

Nelson-“Hanyuma se aho biragenda?”

Njyewe-“Ahubwo rero ako kantu! Ubu biracamo bikomeye cyane! Abakiriya baraza mbega mu minsi ibiri yonyine ibyo naranguye bigiye gushira!”

Nelson-“Byiza cyane kabisa! Nanjye nzakomeza ngufashe uko nshoboye n’ugira ikibazo uzambwire!”

Njyewe-“Ndacyagushimira Nelson! Kandi ibi si amagambo n’uzankomokaho azabikubwira”

Nelson-“Humura nta kibazo Daddy! Nawe erega wavutse nkanjye, ntabwo ibibazo byaza ngo ndeke kukurwanaho kuko hari impamvu wavuye muri bariya basore ukumva ndetse ukazirikana ubu bo bakaba bahigwa bukware”

Twakomeje kuganira amateka njye na Nelson ari nacyo gikomeza umutima ikizere kigashibuka ucyumva, hashize umwanya utari muto ndamusezera, Call end.

Ngikura telephone ku gutwi nahise mbona Mapiki yinjiye iwanjye, aza yihuta asa n’uvuye ahantu kure,

Mapiki-“Boss! Boss! Wambabariye ukantiza igihumbi gato nkikurikirira umuntu?”

Njyewe-“Ngo ugakurikira umuntu? Inde se Mapi!”

Mapiki-“Mbabarira Boss! Ni ukuri mbaye namubona nahembwa bishimishije kandi nawe wagira amahoro”

Njyewe-“Uuuh! Mapi…”

Mapiki yabonye ntabyumva neza ako kanya asohoka yiruka mu gihe ngikora mu mufuka ngo muhe inote yansabaga adatuje nsanga yarenze nsigara nibaza uwo muntu uwo ariwe ariko ubwenge bwanjye bumujyana kure aho kumukurura byanze maze ndatuza.

Nakomeje kuguma aho amasaha akomeza kwicuma, bigeze nimugoroba ngirango mfunge ntahe nunama aho nashyiraga imfunguzo nunamutse natunguwe no kubona umugabo umpagaze hejuru ndikanga,

We-“Bite byawe ko uri mushya ino?”

Njyewe-“Nibyo rwose ntabwo mwibeshye ndi mushyashya inaha!”

We-“Nonese waje ute, uba hehe, aha uhakorera iki?”

Njyewe-“Ko ntabamenye se mwebwe muri bande?”

We-“Ariko uziko koko babivuze ukuri? Abanyarwanda basubiza ikibazo ikindi koko! Banza umbwire wageze muri aya mazu ute? Uravahe ukajya hehe, uri mwene nde? Ninde waguhaye iyi nzu?”

Njyewe-“Eeeh! Ibyo bibazo se ko numva ari nkibyo mu rukiko ra? Ushobora kuba uri umucamanza cyane rwose pe!”

Nkivuga gutyo ako kanya Mutoni yahise yinjira aho, amaze kwitegereza wa mugabo wari uri aho mbona ahise asohoka anyonyomba biranshanga, ntangira kubaza Mutoni uwo mugabo uwo ariwe,

Njyewe-“Uriya mugabo muramuzi Muto?”

Mutoni aho kugira ngo ahite ansubiza yaracecetse, hashize akanya aranyitegereza maze arambwira,

Mutoni-“Daddy! Warangije akazi se dutahe?”

Njyewe-“Usanze nari ngiye gufunga, uriya mugabo niwe wari untindije ambaza byinshi!”

Mutoni-“Uriya mwihorere! Nonese gahunda yanjye?”

Njyewe-“Eeh! Gahunda yawe se? Nta kibazo reka nze mfunge, ubwo ndi ku murongo Joy ndamuhamagara!”

Nafashe imfunguzo n’ingufuri ndasohoka ndakinga, tugeze hanze nkurikira Mutoni aho yacaga, duhinguka muga pub keza kari kari ahantu hiherereye, tumaze kwicara batuzanira akantu maze kurica intege Mutoni ahita ambwira,

Mutoni-“Ntunyishishe, humura rwose wirekure kuko ntawe uzi ibyanjye inaha ngo wenda yakugendaho cyangwa agatwara amagambo kuri wa mu Cherie wawe!”

Njyewe-“Eeeh! Njye naJoy turizerana kandi twamenye neza icyasenya urukundo twubanse ku rutare, niyo yabyumva yanyumva kuko mukunda ibi by’ikirenga, ahubwo mwebwe nako wasanga namwe ari uko bimeze!”

Mutoni-“Aho bigeze ntabwo ibyo nkibireba, ngiye gutangira ubuzima bushya, ndambiwe kuribwa n’umutima ko igihe kimwe nzazira icyo ntazi nahishwe n’umugabo wanjye nako uriya musore w’indyadya!”

Njyewe-“Ariko ubanza koko mushobora kuba koko mufite ibibazo Muto! Umugabo wawe niwe wita umusore w’indyadya?”

Mutoni-“Icecekere! Nibyo gusa se, sha kugira ibibazo ni ibisanzwe ariko kubura uwo ubitura byo birenze ibibazo”

Njyewe-“Mwihangane! Ese byagenze bite ngo mujye muhora muganya bigeze aha? Eeeh! Nibagiwe kukubaza, uriya mugabo wasanze hariya iwanjye ko yaje ambazaguza byinshi mwaba mufatanyije amazu?”

Mutoni-“Daddy! Tuza nkubwire! Ndi Umutoni wa Ntwarira wahoze ari intwari yo kuruhembe! Nabonye uri umusore wubaha birenze ariko icyubahiro umpa nuko uziko nubatse, ndagusabye ukireke kuko nakiyambuye umunsi…”

Mutoni yagize ikiniga ndabibona maze ntangira kumukomeza ntitaye ko ari umugore w’abandi, hashize akanya,

Mutoni-“Ndabyibuka uwo munsi nari niriwe niryamiye kuko ntari nagatangira ubucuruzi, nari muri Uganda nkuko nabikubwiye, hari mukuru wanjye wari warashatswe n’umufande, abonye mission yo kujya hanze biba ngombwa ko mukuru wanjye aza kuba yibereye aho nabaga anzaniye n’udufaranga ngo ntangire aka business gaciriritse, yaje wenyine kuko umwana we w’umukobwa twari mu kigero kimwe yagiraga wenyine yari yarabonye amahirwe yo kujya kwiga hanze, akigera kampala yahise ampamagara kuri telephone ngo njye kumufata kuko yari afite ibintu byishi”

Njyewe-“Ndakumva Muto!”

Mutoni-“Nkigera ku muhanda aho imodoka yahagararaga nahasanze abasore babiri, umwe muri bo aranyegera ntungurwa no gusanga avuga ikinyarwanda dutangira kuganira hashize igihe kitari gito mukuru wanjye arampamagara ambwira ko anyuzeho ansaba gusubira inyuma ku nzira yamanukaga ijya aho nabaga,

Sha! Ubwo ngikura telephone ku gutwi uwo musore yarambwiye ngo nimutize ahamagare umuntu niba mfite ama unites nanjye muhereza ntitangiye itama kuko nari mbonye umwana w’igasabo, amaze guhamagara yarayinsubije ndamusezera ngaruka inyuma hahandi mukuru wanjye yari amaze kumbwira nkihagera…”

Njyewe-“Humura ndakumva rwose komeza umbwire!”

Mutoni-“Ubwo nyine naramuhobeye ndamutwaza turamanuka tugeze mu rugo mbona nimero ntazi irampamagaye, nitaba vuba ntungurwa no gusanga ari wa musore natije telephone, nkimubaza uwo ari we arakupa,

Nabifashe nk’ibisanzwe ndamureka, ariko kuva uwo munsi iyo atamvugishaka nabaga ndetse kuryama kuko yabigize akamenyero nanjye ntangira kubyishyiramo, sinzi uko byaje nanjye nisanze mu rukundo na nubu nicuza”

Njyewe-“Ngo nanubu wicuza? Ariko se urukundo ko benshi barwicuza ariko njye nkicuza igihe nabayemo narabuze uwo ndutwikiriza?”

Mutoni-“Uuuh! Sha biterwa nuko warwinjiyemo, erega urwawe ubanza rutaguruka nkurwanjye!”

Njyewe-“Ibyo byo! Ubaye uwa kabiri umbwiye uruguruka rurenga imipaka ariko rwagera aho rukaruha rwasandara ntiruyorwe”

Mutoni-“Wahora niki! Mukuru wanjye twakomeje kwibanira igihe kigeze umugabo we arataha, agaruka inaha, ariko wa musore ntacyo atari azi kuri twe, nari naramubwiye byose”

Njyewe-“Birumvikana!”

Mutoni-“Uzi kumara imyaka ibiri utarabonana n’umuntu? Igihe cyarageze kwihangana biranga mfata inzira nza ino, nari nje kureba umukunzi, nkihagera twakomeje kuvugana kuri telephone, andangira aho atuye, nkihagera ndategereza bangezeho nka saa tanu z’ijoro ari abasore batatu, ugira ngo naramwibukaga?”

Njyewe-“Ooohlala! Ubwo se wabyitwayemo ute?”

Mutoni-“Ubwo nyine bazanye ibinyobwa batangira kunywa, nanjye nkajya mpamagara ya numero twari dusanzwe tuvuganiraho ngo wenda ndebe uyitaba mumenye ariko nkayibura ngatinya kubaza umukunzi wanjye muri abo, bigera aho ntangira gusinzira”

Njyewe-“Yoooh!”

Mutoni-“Sha! Nabuze uko nifata nshatse gusezera ngo nigire kwa mukuru wanjye ahubwo babiri baba aribo bantanga kugenda ubwo nahise menya ko ari Mugisha usigaye twamenyanye igihe mutiza telephone”

Njyewe-“Ese wa musore yitwaga Mugisha?”

Mutoni-“Uuh! Niyo ambwiza ukuri se wenda! Iryo ryari irishinwa, ntabwo ryari irye naje kubimenya nyuma”

Njyewe-“Oooh my God!”

Mutoni-“Sha ibyakurikiyeho ni inkuru ndende! Gusa nyine nisanze nabaye umugore, ndabyicuza kandi nzahora mbyicuza gusa iyo nza kumenya agaciro k’urukundo natumye mu kirere simba mbayeho uku!”

Njyewe-“Pole saana Muto!”

Mutoni-“Uko naziritswe n’inziramugozi niwo murunga unziritse na nubu, ni ukuri nabuze umbohora, ubu mbana n’umugabo ntagira nako ni babiri, aza rimwe mu kwezi cyangwa ntaze, iyo ataje haza undi, mbega ndi igikoresho cy’ibyishimo byabo basarura mu byaha bita online game”

Njyewe-“Ibyo se birashoboka? Ukabyemera se?”

Mutoni-“Huuu! Daddy! Abo basore bakora akazi ntazi, cyakora ubu ntangiye gucyeka ko ari abicanyi”

Njyewe-“Yeee? Ngo abicanyi?”

Mutoni-“Nimugoroba wa muntu wakubise urugi yari umugabo wanjye! Yaje yuzuye amaraso ndetse ari kumwe n’abantu ntazi, bari bitwikiriye ijoro kandi nta n’minota micye bahamaze, bankingiranye mu cyumba sinzi ibyo bavugaga, gusa numvaga bavuga ngo: “Turambuka duciye hehe ko ibintu byakomeye?”

Njyewe-“Oya se kandi! Ibyo se birashoboka? Ukaba utatabaje?”

Mutoni-“Ibyo narabimenyereye, ubuzima bwanjye nabwangije cyera ngenda ndaramiye ibyo nabwirwaga, iyo nza kuba umuntu muzima nari gukiza amagara mbere ariko umuti nanyweye niwo ntazi”

Njyewe-“Yebaba wee!”

Mutoni-“Ariya mazu tubamo, nariya dukoreramo nayo ubwayo ni umutwaro, nako ni ubuhamya bukomeye uzamenya, icyo nashakaga kukubwira rero, baho uzi ko ntabayeho, kubona nganya kuriya nazindutse mpagaze mu muryango bifite aho biva, kandi uzihanganire bariya baza bakubaza byinshi, byaba byiza ugiye wituriza cyangwa se ukabanyoherezaho, ni njye nzi byose!”

Njyewe-“Nonese uzakomeza kuba muri ubu buzima kugeza ryari?”

Mutoni-“None nakora iki? Akaje karemerwa, ubu nyine bwa buzima nabayemo cyera narabwibagiwe, Mukuru wanjye amenye ko mbayeho gutya yarira ubuzima bwe bwose, gusa aho bigeze ndarambiwe”

Njyewe-“Nonese nta nubwo uzi aho mukuru wawe yari atuye ngo uzafunge umwuka ujye kumwikubita imbere byibura ukire niyo ngoyi ko yagufasha niba afite n’umugabo w’umufande?”

Mutoni-“Daddy! Ntaho nanjya! Nzemera mbe uku nabaye nanjye si njye, iyo mbimenya!”

Njyewe-“Nonese abo basore uvuga ko numva…nako harya wambwiye ko bitwa bande?”

Nkibaza Mutoni amazina yabo basore ako kanya nagiye kubona mbona Mapiki aje yiruka nibaza umuntu umurangiye aho ndi, ngikebuka hirya gato …………………..

Ntuzacikwe na Episode 173



from UMUSEKE http://ift.tt/2v0XdxC

No comments:

Post a Comment