Umukandida w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho urukiko rwihariye ruzasubirishamo imanza z’abanyapolitiki bavuga ko barengana.
Abanyapoliti batandukanye bafungiye mu Rwanda bakunze gutangaza ko bafunze barengana, ugasanga n’amahanga arurira ku mvugo zabo agasaba ko bafungurwa.
Icyo kibazo ngo kizashakirwa umuti mu gihe Dr Habineza azaba yatowe , mu matora ateganyijwe ku wa 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Rubavu ahitwa I Mahoko hari abantu batandukanye, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, yavuze ko azashyiraho urukiko ruvanaho urujijo ku bijyanye n’icyo kibazo.
Ati “Tuzashyiraho urukiko rudasanzwe ruzasubiramo imanza z’Abanyapolitiki bafunze mu Rwanda , bavuga ko barengana n’amahanga ajya avuga ko hari abantu barengana bafunzwe. Twebwe nka leta tuzashyiraho urukiko special rusubiremo izo manza, rubyigeho neza, abarengana barenganurwe, abafite ibyaha nabo babihanirwe.”
Mu bindi azakora ni ugucyura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo no mu bindi bihugu. Muri aka karere kandi yabijeje ibikorwa remezo bitandukanye, kunoza ibijyanye n’uburezi, gutangiza gahunda zitandukanye ziirmo gira itungo rigufi Munyarwanda n’ibindi.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Habineza uretse kubera mu karere ka Rubavu yabanje mu ka Rutsiro ahitwa I Kivumu. Uyu munsi birakomereza mu karere ka Huye. Ibi bikorwa bihuje n’abandi bakandida barimo Paul Kagame na Philippe Mpayimana brii kugenda bigana ku musozo, dore ko itariki ntarengwa yo kwiyamamaza ari iya 3 Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Gmail
from bwiza http://ift.tt/2vbeeFz
via IFTTT
No comments:
Post a Comment