Umuhanzi Diamond uherutse gutangaza ko hari abantu bamuteranya n’umukunzi we Zari ndetse ko bamwangira umugore ahanini babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi bikaba byatumye afata umwanzuro wo kuba amuhungishije.
Kuri ubu, uyu muhanzi yibereye muri Kenya na Zaria ho bavuze ko bari mu karuhuko gato ko kwiyibagiza amagambo y’abanzi bahora bashaka kwitambika umubano wa bo.
Ni akaruhuko kagomba kumara byibuze iminsi 5, kakaba kagamije kandi kugira ngo umugore wa Diamond Platnumz, Hasan Zari aruhuke mu mutwe yongere yumve atekanye ndetse afite amahoro.
Ku mafoto uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ibihe byiza arimo n’umugore we Zari, aherekejwe n’amagambo agita ari”Abanzi bahora bashaka ko umuntu ahora mu makuba.”
“Niyo mpamvu iyo umuntu abonye bamurembeje ahitamo kubitarura kugira ngo yongeye yiheshe amahoro ndetse aruhuke mu mutwe. Niba hari abadafite abagabo babakorera ibyo bifuza byose, ntibakifuze ko n’ababafite bamera nka bo.”
Diamond yakomeje anagaruka ku magambo bavuze ku mugore we n’uburyo yabuze uwari umugabo we wa mbere, ariko asaba ababavuga ko bagomba kumenya ibya bo bibareba.
Yaherutse agira ati”Niyo mpamvu namuzanye hano mu karuhuko k’iminsi 5 ngo aruhure mu mutwe, uyu ni umunsi wa mbere.”
Ni nyuma y’iminsi micye hakunze kumvikana ukutavuga rumwe hagati ya Zari na Diamond ndetse no kuba abantu bakomeje kuvuga byinshi kuri Zari birimo no kuba agaragarana kenshi n’abandi bagabo b’abaherwe ariko ibyo Diamond akabyirengagiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2hcVsIq
via IFTTT
No comments:
Post a Comment