CNLG na Ibuka bamaganye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ifatanyije Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), bamaganye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera mu Bwongereza rwanze kohereza mu Rwanda abagabo batanu bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Izi nzego zombi zikaba zagaragazaga icyo zitekereza ku cyemezo uru rukiko rwo mu Bwongereza ruherutse gufata kuri uyu wa 28 Nyakanga cyo kwanga kwoherereza u Rwanda Emmanuel Nteziryayo, Vincent Bajinya, Charles Munyaneza, Charles Munyaneza, CelestinMutabaruka na Celestin Ugirashebuja, bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana akaba yabwiye The New Times ko iki cyemezo kinyuranyije n’ubutabera kandi gishingiye ku mpamvu zidafite ishingiro kubera ko mu Rwanda hari ubutabera bwigenga kandi bw’abanyamwuga.

Yagize ati:“Ni icyemezo kirengagije ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), n’ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Norvege, u Buholandi, na Suwede byohereje abakekwa mu Rwanda kandi bari guhabwa ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga,”

Soma inkuru bisa hano

U Bwongereza bwongeye kwanga kohereza Abanyarwanda 5 bakekwaho uruhare muri jenoside

Yakomeje avuga ko Canada yohereje Leon Mugesera (uherutse gukatirwa gufungwa burundu), Jean Baptiste Mugimba, Jean Bosco Iyamuremye; Amerika ikohereza Prof. Leopold Munyakazi, n’abandi. Naho TPIR yohereje Jean Uwinkindi, Ladislas Ntaganzwa na Bernard Munyagishari.

Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA

Naho Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, avuga ko nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside u Rwanda rwubatse inzego zarwo harimo n’iz’ubutabera. Yavuze ko icyemezo cy’urukiko mu Bwongereza gifatwa nko kubangamira inzira y’ubutabera no gufasha abagize uruhare muri jenoside.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uJyFZp
via IFTTT

No comments:

Post a Comment