Amerika yahombye akayabo ku gisasu cyari kigenewe guhagarika missiles za Koreya ya Ruguru

Mu kwezi gushize kwa Kamena, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahombeye miliyari yose y’amadorali mu gikorwa cyo kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyari kigenewe guhagarika missiles zambukiranya imigabane za koreya ya Ruguru. Byose ngo bikaba byaratewe n’ikosa rito rya muntu nk’uko byemezwa na U.S. Missile Defense Agency.

Ubusanzwe hajya humvikana amakuru avuga ko igihugu cya koreya ya Ruguru cyagerageje za missiles rimwe na rimwe ndetse kenshi bikagipfubana kubera ubushobozi bucye mu by’ikoranabuhanga ugereranyije n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi, ariko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bijya bizibaho zikagerageza ibisasu bikazipfubana.

Iri geregeza ryari irya kabiri ryo kugerageza missile yo mu bwoko bwa SM-3 interceptor, kimwe mu bikoresho by’ubwirinzi Amerika icungiyeho. Iri gerageza ryakorewe kuwa 21 Kamena 2017 ku nkombe za Hawaii, ku Nyanja ya Pasifika ahasanzwe hageragerezwa ibisasu bya missiles. Ubwato USS John Paul Jones nibwo bwagombaga kurasa iyi missile, SM-3, yakorewe gusenya missiles ziraswa kure.

Ikosa rya muntu rero ryaje kubyivangamo maze icyuma gishinzwe ubugenzuzi kigaragariza SM-3 ko missile yari ije nta kibazo iteye bituma SM-3 ubwayo yisenya.

Reba ku ifoto uko byagenze

Igerageza ryari ryabanje mu 2016 ry’ubundi bwoko bwa SM-3 ryo biravugwa ko ryagenze neza nk’uko iyi nkuru urubuga popularmechanics.com rukesha Defense News ivuga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2vSrPj1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment