Amerika iravuga ko iyo ibishaka iba yarishe Perezida wa koreya ku itariki ya 4 Nyakanga

Mu gihe Amerika yizihizaga umunsi mukuru wo kwibohora ku itariki ya 7 nyakanga uyu mwaka, ni na bwo koreya ya Ruguru yageze ku ntego yo kohereza igisasu kinini mu kirere byakekwaga ko gishobora no kugera ku butaka bw’Amerika.

Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko ubwo bari muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora, kitahugiye gusa mu birori ahubwo ko cyanakurikiraniye hafi ibikorwa byose bya koreya ya Ruguru byabaye mu masaha ya mugitondo byo kogereza igisasu.

Ku itariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka, nibwo Amerika yizihije umunsi wo kwibohora, koreya na yo irekura igisasu

Iki gisirikare cy’Amerika cyabwiye itangazamakuru ko perezida wa koreya ya Ruguru, Kim Jong Un cyari kimufite nk’umurambo kuko ibyo yakoraga byose babikurikiranaga umunota ku munota.

Aha bagarutse no ku buryo yari kwizembagiza hafi y’aho barekuriye icyo gisasu ari kunywa itabi ariko ibyo yakoraga byose akaba yarabikoraga ari kuri tageti y’imbunda y’Amerika, yewe ko yari yanakurikiranye ibikorwa bya Koreya byose byerekeranye n’uriya mugambi ndetse inazi ko ari wo munsi wa nyuma wo kohereza igisasu.

Amerika ivuga ko yakurikiranye umuhango wose wa koreya ya ruguru, banacungira hafi ibyo Perezida Un akora

Uyu mugambi wo gukurikirana ibikorwa  bya perezida Jong Un si uwa Amerika gusa kuko yari iwuhuriyeho na koreya y’Epfo kuko nay o yari yayiraye ku ibaba ikurikirana uko bari bwohereze cya misile bavuga ko giteye ubwoba.

Ikinyamakuru the independent kivuga ko iki gisasu cyoherejwe mu kirere gishobora kuzangiza byinshi bityo bikaba ari ngombwa ko mu kirere hoherezwayo ikindi cyo kugisanganira ngo kikigabanyirize umuvuduko.

Amerika rero ivuga ko nta mugambi wo kwica Perezida Jong Un kuko iyo ibishaka iba yarabirangije kuko yari imufite ariko igitangaje kikaba ari ukuntu uyu mugambi yawuhuriyeho na Koreya y’Epfo.

Amerika yigambye ibi ivuga ko Koreya ya Ruguru hari ibikorwa yagerageje guhisha ariko ikabitahura ikoresheje ikoranabuhanga rya yo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tkjJNo
via IFTTT

No comments:

Post a Comment