Amatora yatumye 13 barangije amasezerano ya APR FC baguma mu gihirahiro

Amasezerano bayasoje neza kuko batwaye igikombe cy'Amahoro n'icya shampiyona

APR FC ifite abakinnyi 13 barangije amasezerano. Aba basore bari mu gihirahiro kuko babwiwe ko bagomba gutegereza amatora ya perezida wa Repubulika akarangira ngo bamenye abazongererwa amasezerano n’abazasezererwa. Bahangayikishijwe n’uko hari abazarekurwa bakabura ikipe zibafata kuko inyinshi ziri kurangiza kwiyubaka.

Yannick Mukunzi na Herve Rugwiro bari mu bakinnyi barangije amasezerano bategereje kongererwa

Yannick Mukunzi na Herve Rugwiro bari mu bakinnyi barangije amasezerano bategereje kongererwa

Tariki 4 Nyakanga 2017 nibwo benshi mu bakinnyi ba APR FC barangije amasezerano, banashimirwa n’ubuyobozi uko bitwaye mu myaka ibiri ishize kuko batwaye igikombe cya shampiyona 2016 n’igikombe cy’Amahoro 2017.

Bamwe muri bo byamaze kumenyekana ko batazongera gukinira APR FC mu myaka itaha y’imikino kuko basinyiye andi makipe nka; Michel Rusheshangoga wagiye muri Singida United yo muri Tanzania, Rutanga Eric wasinyiye Rayon sports na Ngandu Omar wagiye muri AS Kigali.

Abandi bakinnyi 13 bo bagumye mu gihirahiro kuko batazi niba APR FC izabongerera amasezerano cyangwa izabareka bakishakira izindi kipe.

Umwe muri bo utashatse gutangazwa izina yabwiye Umuseke ko intandaro y’uru rujijo ari amatora ya perezida wa repubulika ateganyijwe muri Kanama.

“Ibijyanye n’aho tuzerekeza n’amakipe tuzakinira umwaka utaha natwe byaratuyobeye. Kuko APR FC dusanzwemo ntiratubwira niba itatwifuza ngo dushakire ahandi. Iyo tugerageje kubaza batubwira ko tugomba gutegereza amatora akarangira kuko abayobozi bahuze. Ariko ikibazo ni uko bamwe bashobora kurekurwa andi makipe yararangije kugura bikabaviramo kubura aho basinya. Sinzi impamvu aribyo bahisemo ariko tuzategereza nta kundi.”

Abazasohoka muri APR FC ntibaramenyekana kandi n’abarambagijwe bivugwa ko bazasinyira iyi kipe y’ingabo barimo Iradukunda Eric wa AS Kigali na Manzi Thierry wari muri Rayon sports nabo ngo basabwe gutegereza ko amatora arangira ngo batangire ibiganiro basinyishwe.

Urutonde rw’abakinnyi 13 barangije amasezerano batarabona amakipe

  1. Kimenyi Yves
  2. Ngabonziza Albert
  3. Rugwiro Herve
  4. Usengimana Faustin
  5. Mukunzi Yannick
  6. Benedata Janvier
  7. Bizimana Djihad
  8. Sekamana Maxime
  9. Nkinzingabo Fiston
  10. Sibomana Patrick
  11. Mwiseneza Djamal
  12. Fabrice Nininahazwe
  13. Irambona Fabrice
Amasezerano bayasoje neza kuko batwaye igikombe cy'Amahoro n'icya shampiyona

Amasezerano bayasoje neza kuko batwaye igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona

Bamwe muri aba bakinnyi bahangayikishijwe no kubura amakipe abafata nyuma y'amatora

Bamwe muri aba bakinnyi bahangayikishijwe no kubura amakipe abafata nyuma y’amatora

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2uwDjKi

No comments:

Post a Comment