Amafoto : Dr Frank Habineza yakiriwe aho yize kaminuza bamwizeza kuzamutora

Dr Frank Habineza wari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, yahuriye n'abaje kumushyigikira mu kagari ka Rango, Umurenge wa Mukura. Uyu mukandida wabwiye ab'I Huye ko ari abavandimwe be cyane ko yabaye muri aka karere ubwo yari umunyeshuli muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu myaka ya 1999 kugeza 2004.

Bimwe mu byo uyu mukandida yavuze ko afitiye aka karere muri gahunda naramuka atorewe kuba Perezida ngo ni uko azagarura amatagisi yakoreraga mu muhanda ajyana abagenzi mu Mujyi wa Kigali yari asanzwe atagikora izi ngendo, ikindi yavuze ashaka gukorera abatuye muri aka karere ka Huye ngo ni ukugarura caguwa ndetse akanakuraho imisoro ku butaka ibi byo ngo ikaba ari gahunda igenewe igihugu cyose igihe azaba amaze gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Uyu mukandida kandi yagarutse cyane ku kibazo cy'inguzanyo ihabwa abanyeshuli bo muri kaminuza izwi nka Buruse aho yagize ati “Ngewe nize muri kaminuza mu myaka ya cyera duhabwa amafaranga 21 000 y'u Rwanda ariko ikibabaje ni ukuntu kugeza ubu ibiciro ku isoko bizamuka umunsi ku munsi ariko umunyeshuli we asigaye ahabwa amafaranga 25 000 bivuze ko bamwongereyeho ibihumbi bine byonyine kandi muby'ukuri ayo mafaranga iyo ayajyanye ku isoko usanga nta kintu yabasha kuguramo rero twe gahunda dufite nimuramuka mutugiriye icyizere ni uko tuzajya duha abana banyu inguzanyo ya 100 000Frw”

Dr Frank yanavuze kandi ko impamvu hazajyaho gahunda yo kongera ayo mafaranga ni uko ubusanzwe iyi nguzanyo ifasha abanyeshuli mu mibereho kandi iba izishyurwa kuri we rero ngo bizafasha abanyeshuli cyane cyane ab'abakobwa kutarangwa n'imyitwarire mibi kuko muri ibyo bihumbi ijana bazajya bahabwa azajya abafasha mu gukemura imbogamizi zose nta kintu kindi kizajya kibabuza kwiga

Bamwe mu baturage nyuma yo kumva imigabo n'imigambi bahamije ko nabo bari bimwe mu byo yabijeje bari babikeneye cyane kuburyo aramutse abishyize mu bikorwa yaba abakuye mu bwigunge cyane ari naho bahereye bamwizeza kuzamuha amajwi.

Uwitwa Mukandutiye Anastasie, waturutse mu murenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara yagize ati “Nk'ubu reka nkubwire nkange rwose kugira ngo nzabashe kubona amafaranga ibihumbi 10 yo kugura igitenge bintwara hafi umwaka ariko mbere tucyambara caguwa byaratworoheraga n'umukene yarambaraga bitagoranye kuko wagiraga ibiceri magana abiri ukambara wagira 500 ukambara , ikindi biriya bintu byo guca amatagisi nabyo rwose byaratubangamiye kuko nk'umuntu watwaraga iyo tagisi ahahira umuryango bakaba barayihagaritse muri gare urumva uwo muryango igihe kitazagera bakajya kwiba? Ngewe rwose ndumva nzamutora kuko ibyo yatubwiye aramutse abishyize mu bikorwa byadufasha cyane “
Dr Frank Habineza n'umugore we bageze i Huye bakirwa n'imbaga y'abantu bari baje gushyigikira uyu mukandidaAbaturage benshi barimo urubyiruko bari baje gushyigikira umukandida Frank HabinezaUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura niwe wari uhagarariye inzego bwite za Leta ari nawe wahaye ikaze UmukandidaDr Frank Habineza wijeje ab'i Huye ko abana babo biga muri kaminuza agiye kujya abaha Buruse y'amafaranga ibihumbi ijana naramuka atorewe kuba PerezidaBamwe bari bitwaje ibirango biriho ifoto y'umukandida n'amagambo agaragaza ko bamushyigikiyeDr Frank Habineza yasoje acinya akadiho n'abakecuru b'i Huye nyuma yo kubabwira imigabo n'imigambi ye



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hfmwqx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment