Abasirikare 12 ba Uganda biciwe mu butumwa muri Somalia

Abasirikare bagera kuri 12 bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia basize ubuzima  mu gitero cyabagabweho mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yemeje aya makuru avuga ko aba basirikare batezwe igico n’abagizi ba nabi muri Somalia ku mugoroba wok u cyumweru, 12 bagahita bahasiga ubuzima abandi benshi bagakomereka bikomeye.

Brig. Karemire yasobanuye ko iki gitero cyabagabweho ibwo bari mu mujyi wa Gorowen uherereye mu bilometero 140 uturutse mu Majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu, iki gitero kikaba cyaragabwe n’abarwanyi ba  Alshabaab.

Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro zacitsemo igikuba

Aba basirikare bo muri AMISOM UPDF bapfuye mu gihe aho bari bari barimo abagera kuri 22 bo muri Uganda bacunga umutekano.

Uretse aba bishwe, ngo hanangiritse ibintu byinshi birimo n’inyubako, n’ibindi.

Igisirikare cya Uganda cyo cyatangaje abasirikare 12 mu gihe hari ibindi bitangazamakuru byo bivuga ko hapfuye 21.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza niba ari AlShabaab yihishe inyuma y’iki gitero cyangwa hari undi mutwe runaka kuko iki ni kimwe mu bitero bihitanye abasirikare benshi bari mu butumwa.

Minisiteri y’umutekano muri Uganda yahaye icyubahiro abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro ndetse inizeza kuba hafi y’imiryango ya bo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vdH5cs
via IFTTT

No comments:

Post a Comment