Abana batandatu b'Abarundi bari bitabiriye irushanwa ryo gukora amarobo 'Robots' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baburiwe irengero.
Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko aba bana (Abahungu bane n'abakobwa babiri) baburiwe irengero mu gihe bari baje muri iki gihugu kwitabira irushanwa ry'abakora Robots ku rwego rw'Isi ryaberaga mu mujyi wa Washington DC.
Polisi ivuga kandi ko abo bana baheruka kugaragara kuwa Kabiri nyuma y'iri rushanwa, kugeza ubu ngo bakaba batazi irengero ryabo nubwo ngo hari amakuru avuga ko babiri muri bo baba bamaze kwerekeza mu gihugu cya Canada, gusa ngo iperereza rirakomeje.
Kugeza ubu Polisi y'iki gihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yashyize ahagaragara amafoto n'amazina y'aba bana isaba uwariwe wese wabona aba bana gutanga amakuru.
Nkuko bigaragazwa na Polisi, amazina y'aba bana ni Don Ingabire, Kevin Sambukiza, Nice Munezero, Audry Mwamikazi, Richard Irakoze na Aristide Irambona bose ngo bakaba bari hagati y'imyaka 16 na 18.
Jose Escotto, umwe mu bateguye iri rushanwa akaba n'umuvugizi waryo, yatangarije The Washington Post dukesha iyi nkuru ko biyambaje Polisi nyuma y'uko uwari ushinzwe aba bana abamenyesheje ko babuze, kugeza ubu ngo bakaba bafite icyizere ko hari icyo iperereza rizatanga.
Aya marushanwa yari abaye ku ncuro ya mbere, yitabiriwe n'ibihugu 150, akaba afite intego yo guteza imbere abana bafite ubwenge karemano mu kugaragaza impano zitandukanye cyane cyane mu bijyanye na siyansi.
Uwimbabazi Eric
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vHESmr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment